RDF Yarangije Ubutumwa Yari Yoherejwemo Muri Jamaica

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Bashimiwe uruhare bagize mu gusana ibyo umuyaga Melissa wangije

Ingabo z’u Rwanda zarangije ubutumwa zari zimazemo amezi abiri mu gihugu cya Jamaica, aho zari zaragiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bitandukanye byibasiye icyo gihugu cyo mu karere ka Caribbean.

Izi ngabo zari zoherejwe mu rwego rwo gutanga ubufasha bwihuse mu bikorwa byo gutabara, gufasha gusana ibikorwa remezo byangiritse, gutanga ubuvuzi bw’ibanze ndetse no gufasha abaturage gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’ingaruka zatewe n’ibiza birimo imvura nyinshi, imyuzure n’inkubi z’umuyaga bikunze kwibasira ibihugu byo muri kariya karere.

Mu muhango wo gutangaza ko ubwo butumwa burangijwe neza, ubuyobozi bw’ingabo za Jamaica Defence Force (JDF) bwashimye cyane ingabo z’u Rwanda ku ruhare rwazo mu gufasha abaturage no ku buryo zakoranye ubunyamwuga n’inzego z’icyo gihugu.

Bwavuze ko ibikorwa byagaragajwe n’ingabo z’u Rwanda byari byuzuye ubumuntu, ubwitange n’ubufatanye.

Abayobozi ba JDF kandi bavuze ko umubano w’ubufatanye hagati ya Jamaica n’u Rwanda uhagaze neza, bemeza ko nta kintu kizawuhungabanya, cyane cyane mu bijyanye n’ubufatanye mu by’umutekano, ubutabazi n’iterambere.

Uruhare rw’ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa rugaragaza uburyo u Rwanda rukomeje kwagura ibikorwa byarwo byo gutanga umusanzu mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro no gutabara abibasiwe n’ibiza.

RDF isanzwe izwi ku ruhando mpuzamahanga mu butumwa nk’ubwo, cyane cyane mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bya UN  mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Uretse muri Jamaica, ingabo z’u Rwanda zitanga ubufasha bwihuse mu bihe by’ibiza, haba mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo.

Biri mu murongo wa politiki y’u Rwanda yo guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga no gutanga umusanzu mu kurengera ubuzima bw’abaturage aho bari hose ku isi.

Col Déo Mutabazi, Umujyanama mu bya Gisirikare n’Umutekano  mu Muryango w’Abibumbye akaba ari nawe Uhagarariye inyungu za Gisirikare z’ u Rwanda muri Jamaica, ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo  z’ u Rwanda zagiye Jamaica gufasha mu bwubatsi, Col Moses Kayigamba, bagiranye ikiganiro n’ Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jamaica (JDF), Vice Admiral Antonette Wemyss-Gorman, ku cyicaro gikuru cya JDF i Kingston.

Vice Admiral Wemyss-Gorman  yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda  kuba bwarohereje ingabo gufasha abaturage ba Jamayika nyuma y’ingaruka z’inkubi y’umuyaga Hurricane Melissa.

Col Déo Mutabazi we yashyikirije Umugaba Mukuru w’ Ingabo za kiriya gihugu ubutumwa buturutse ku Mugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, bugaragaza ishimwe ku bufatanye bukomeye buri hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Yashimangiye ko u Rwanda rwishimiye gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi kandi rwiteguye gukorana na Jamaica no mu zindi gahunda z’ubufatanye.

Mu gihe cy’amezi abiri, itsinda ry’Abasirikare bashinzwe ubwubatsi ba RDF, rifatanyije n’aba Jamaica, bubatse inzu 62 zari zasenywe n’ ibiza, harimo no kongera ibyumba by’amashuri no kuvugurura inzu icumbikira abana bafite ubumuga.

Kuri X, RDF yanditse ko iyi gahunda yagize uruhare runini mu gufasha imiryango n’abaturage bari baribasiwe n’ikiza cy’ umuyaga kongera kwisuganya no kongera kubaka ubuzima bwabo.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *