Kenya: Nduhungirehe Ahagarariye u Rwanda Mu Nama Ihuza Ubufaransa Na Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Olivier Patrick Nduhungirehe ubwo yari mu nama yiswe The 4th EAC Regional STI Conference | Kigali, 30, Werurwe, 2026

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Amb Olivier Patrick Nduhungirehe niwe uyoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye inama ihuza ibihugu bya Afurika n’u Bufaransa iri bubere i Nairobe guhera kuri uyu wa Mbere.

Mbere y’uko iyi nama itangira ku mugaragaro itangijwe na Perezida William Ruto, Nduhungirehe yaganiriye na mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Malawi witwa Dr. George Chaponda.

U Rwanda rufitanye umubano mwiza na Malawi ushingiye ku nzego z’ubutwererane mu bukungu, ubufatanye mu by’umutekano n’ibindi bireba inyungu za Kigali na Lilongwe, umurwa mukuru wa Malawi.

Malawi ni igihugu kidakora ku nyanja kiri mu Majyepfo ya Afurika: Ifoto@Marcos Elias de Oliveira Júnior.

Abakuru b’Ibihugu barimo Joseph Nyuma Boakai Sr wa Liberia, Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire, Julius Maada Bio wa Sierra Leone, Emmanuel Macron w’u Bufaransa, Duma Gideon Boko wa Botswana, n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ubu bamaze kugera muri Nairobi.

Ni inama igomba kwitabirwa n’abantu 4000, bazaganira n’abayobozi bo mu Bufaransa k’ubufatanye  na Afurika mu guteza imbere ibiganiro, ubucuruzi, ishoramari, guhanga udushya mu ikoranabuhanga n’iterambere rirambye Afurika izafatanyamo na Paris.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya yatangaje kandi ko iyi nama izibanda ku kugeragaza ibisubizo bihamye byafasha mu guteza imbere Afurika.

Soma indi nkuru bijyanye:

Macron Arashaka Gusiga Nkuru Ki Muri Afurika?

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *