Amerika Yatangiye Gukoresha Indege Z’Intambara Zidasanzwe

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
B-52 Stratofortress

Ibisasu bikomeye byumvikanye mu mijyi minini yo mu gihugu cya Irani, harimo n’umurwa mukuru Tehran, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zoherereje indege z’intambara zo mu bwoko bwa B-52 Stratofortress mu bikorwa byo kugaba ibitero.

Ni indege nini cyane zidasanzwe zikoreshwa mu ntambara kuko ahanini Amerika ikoresha izo bita F-15 cyangwa F-35.

Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zikorera mu karere ka United States Central Command (CENTCOM) bwemeje ko izo ndege z’intambara zagabye ibitero ku ntego zitandukanye muri Irani mu gikorwa cyiswe ‘Operation Epic Fury.’

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Iran International, cy’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Irani, agaragaza ko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu no mu gitondo cyo ku Cyumweru humvikanye ibiturika bikomeye mu mijyi itandukanye yo muri icyo gihugu.

Amashusho yashyizwe hanze n’icyo kinyamakuru agaragaza bombe ziremereye cyane ziturikira mu Majyepfo y’umujyi wa Tehran, aho bamwe mu baturage bavuze ko ibitero byari bikomeye cyane.

Hari n’abatangabuhamya bavuze ko hari ahantu henshi mu murwa mukuru w’icyo gihugu hashobora kuba hararashweho ibyo bisasu.

Undi mutangabuhamya yatangaje ko mu minota igera kuri 20 gusa humvikanye ibiturika bigera kuri 20 hafi y’umujyi wa Shiraz mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Abandi baturage bo muri ako gace bavuga ko hari n’ibiturika byumvikanye hafi y’ikibuga cy’indege cya Shiraz ndetse no hafi y’ikigo cya gisirikare kiri muri ako karere.

Hari n’undi mutangabuhamya wasangije icyo kinyamakuru amashusho agaragaza umwotsi mwinshi uzamuka mu cyambu cya Jask Port, giherereye mu Ntara ya Hormozgan, hafi y’umuyoboro w’inyanja wa Strait of Hormuz, uzwi cyane ku rwego mpuzamahanga kuko unyuzwamo igice kinini cya peteroli icuruzwa ku isi.

Ku rundi ruhande, igitangazamakuru cyo muri Isiraheli cyitwa N12 News na cyo cyasohoye amashusho agaragaza ingaruka z’igitero cyagabwe ku mujyi wa Isfahan, aho hagaragaye imyotsi myinshi izamuka nyuma y’ibisasu byaharashwe.

Izi ni ndege zisanzwe zikoreshwa mu ntambara.

Hagati aho, CENTCOM yatangaje ko indege za B-52 Stratofortress zagize uruhare muri ibyo bitero mu gikorwa cya nijoro, nk’uko bigaragara mu mashusho yashyizwe hanze mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Ibi bitero biri mu rwego rw’intambara iri gukaza umurego hagati ya Irani n’uruhande ruyobowe na Amerika n’abafatanyabikorwa bayo, aho ibitero by’indege n’ibisasu bikomeje kwibasira ibikorwa bya gisirikare, ibijyanye na gahunda za kirimbuzi ndetse n’ibigo bya gisirikare bya Irani.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *