Gatsibo: ‘Bataburura Inka’ Zishwe N’Ubuganga Bakazirya

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Ibiro by'Akarere ka Gatsibo.

Amerwe no kwanga igihombo biri mu bituma abaturage birengagiza amabwiriza yo kurengera ubuzima bagataburura inka zapfuye zizize ubuganga bakazibaga bakazirya.

Aho Taarifa yamenye ko ibi biherutse kubera ni mu Midugudu ibiri y’Akagari ka Ndatemwa( kari mu Murenge wa Kiziguro muri Gatsibo) ari yo Bidudu na Gikunyu.

Iyi midugudu iri mu Kagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.

Indwara y’ubuganga iherutse kuvugwa mu Turere tw’Uburasirazuba n’utwo mu Majyaruguru, bituma RAB ibuza aborozi n’abayobozi mu nzego z’ibanze ko hazagira inka, ihene cyangwa intama iva hamwe ikajya ahandi cyangwa ikabagwa.

Izi ngamba zigamije kubuza ikwirakwira ryabwo ngo butagera n’ahandi bityo igihombo ku borozi kikaguka.

Si igihombo cy’amafaranga gusa ahubwo biri no mu rwego rwo kurinda abaturage kurya ayo matungo akabanduza indwara kuko hari indwara amatungo cyangwa inyamaswa zanduza abazikozeho cyangwa abaziriye.

Nubwo amabwiriza ya RAB kuri iki kintu asobanutse, ku rundi ruhande, amakuru agera ku bwanditsi bwa Taarifa Rwanda mu Mujyi wa Kigali avuga ko mu minsi ishize hari abatunzi b’inka bapfushije izirwaye baha abantu amafaranga ngo bazitaburure bazibage inyama zigurishwe.

Babikoze banga ko bahomba ariko nanone babikorana ubumuntu buke kuko izo nyama zariwe n’Abanyarwanda kandi zihumanye mu gihe abahembewe kuzibaga bo bafunzwe.

Kubera ko ba nyiri amatungo ari abantu bazwi n’abayobozi basanzwe basangira, babakingira ikibaba hagafatwa kandi hagakurikiranwa abo baturage ba ‘rubanda rugufi’ barimo n’abashumba babo.

Nk’ubu mu Mudugudu wa Bidudu muri Ndatemwa hayoborwa na Steven Nsengiyumva hari inka ya Kayiranga iherutse kuzira ubuganga barayirya, we acibwa amande ya Frw 100,000.

Aha hantu kandi hari inka ya Turatsinze Peter iherutse gutabururwa ibagwa n’uwitwa Hakizamungu Ildephonse waje gufatwa arafungwa.

Mu Mudugudu wa Gikunyu uyoborwa na Etienne Ndabakuranye naho inka ya Rutira Basomingera yapfuye irwaye iyo ndwara irabagwa iraribwa, amakuru atugeraho akemeza ko uwo Rutira yahise ahungira muri Uganda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Senior Superintendent of Police Twizeyimana Hamdun yabwiye Taarifa Rwanda ko ibyo bintu bitaramugeraho, ahubwo ko agiye gukurikirana akaza kugira icyo abitubwiraho.

Abajijwe inyito y’ikiba cyakozwe n’umuntu ufungirwa ibyo yari abajijweho yasubije ati: “Ibintu byose bibangamira umudendezo rusange siko bigira itegeko ryanditse ribihana”.

SSP Hamdun Twizeyimana avuga ko ubusanzwe inzego z’ibanze zifite inshingano yo gukurikirana niba amabwiriza y’ubuyobozi bwo hejuru areba abaturage bayakurikiza.

Avuga ko nko ku byerekeye arebana no gukumira ikwirakwira ry’ubuganga, abo bayobozi ari bo bakwiye kubwira abaturage ububi bwabwo, bakabashishikariza gukurikiza inama z’ubuyobozi.

Abayobozi avuga harimo n’abo mu Midugudu twavuze haruguru.

Etienne Ndabakuranye uyobora Umudugudu wa Gikunyu yabwiye Taarifa Rwanda ko ‘koko’ baherutse gufata abantu bari bataburuye inka y’umuturage yari yazize ubuganga barayibaga bagabana inyama.

Ati: “Ni koko hari uwapfushije inka, haza abantu barayitaburura tubafata bari kugabana inyama”.

Avuga ko nyiri inka we yacitse arahunga, akaba agishakishwa.

Ubuyobozi bwaramubuze bufunga umugore we kuko yari yabanje guhakana ko nta nyama abitse mu rugo, bamusatse barazimusangana.

Ndabakuranye avuga ko Umudugudu we uri gukorana n’uwa Bidudu baturanye ngo bakumire ko hari ikibazo cyava muri umwe kikajya mu wundi.

Yasabye abaturage kubaha inama bahabwa n’ubuyobozi kuko ari bo zigirira akamaro.

Steven Nsengiyumva nawe yemeye ko ‘koko iryo tungo ryaguye mu gace ayobora’ ariko ryibwa kandi ribagwa n’abo muri Gikunyu.

Ati: “Abashumba bahengereye shebuja adahari bataburura iyo nka barayibaga bagabana inyama ariko baza gufatwa ubu bari kuri RIB.”

Ntahakana ko hari abo amerwe no gukunda amafaranga bikabije bishobora guhuma amaso bagakora ibinyuranyije n’amategeko, gusa avuga ko bazakomeza kubwira abaturage ububi bwabyo.

Abajijwe icyo avuga k’uby’uko hari ikibaba bakingira abakire bo muri ako gace b’aborozi bakomeye, yasubije ko iyo biza kuba ari uko bimeze, nta muntu uba warafashwe ngo abe ari gukurikiranwa kuri iki kibazo.

Hari umuganga wabwiye Taarifa Rwanda ko uwariye itungo rirwaye ubuganga nawe ‘aba ashobora’ kuburwara.

Ati: “Umuntu wariye itungo rifite ubuganga nawe ashobora kuburwara kandi ibimenyetso by’ubuganga ku bantu bariye inyama z’itungo riburwaye birimo umuriro, kuribwa umutwe, kubabara imitsi, kuva amaraso mu mazuru n’ahandi hari umwenge ku mubiri. Bivuze ko bushobora kubakururira urupfu”.

Igiteye impungenge ni uko mu bice bivugwamo abantu barya izo nyama hari abashobora kuba bataramenyekanye kandi baraziriye, ubuzima bwabo bukaba buri mu kaga.

Kutamenya icyo bariye bishobora gutuma badahabwa ubuvuzi bakeneye bitewe n’uko abantu bakeka ko byaba ari amarozi cyangwa ikindi kibazo cy’ubuzima.

Soma inkuru bifitanye isano:

Indwara Y’Ubuganga Ntibuza Abaturage Kurya Inyama Z’Amatungo Ayirwaye

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *