Ingabo zidasanzwe za Irani zivuga ko zizakurikirana zikica Netanyahu aho azaba ari hose mu Burasirazuba bwo Hagati.
Izo ngabo zidasanzwe za Irani zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps zatangaje ku Cyumweru ko zizakurikirana zikica Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, “zikoresheje imbaraga zose”.
Hagati aho, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko atiteguye kwemera amasezerano na Irani yo guhagarika intambara, kuko “ibisabwa mu masezerano bitaragera ku rwego rwiza.”
Iby’ingenzi byavuzwe:
Trump yavuze ko ibisabwa mu masezerano na Irani bitaraba byiza bihagije.
Ubwo kandi ni ko Irani ivuga ko yafashe abantu 20 bakekwaho gukorana na Isiraheli.
Ingabo za Isiraheli zo zatangaje ko zatangiye ibitero bikomeye mu Burengerazuba bwa Irani.
Biri kugabirwa icya rimwe n’ibindi biri kugabwa muri Libani, France 24 ikemeza ko byahitanye abantu nibura bane.
Ibitero byagabwe na Isiraheli mu Majyepfo ya Libani nijoro byahitanye abo bantu , nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta ya Libani n’ubuyobozi bwa Leta.
Ikigo cy’itangazamakuru cya Leta cya Libani cyatangaje ko Isiraheli yarashe inzu iri mu nyubako ituwemo n’abaturage mu gace ka Sidon hafi y’inyanja, umuntu umwe ahita apfa kandi inzu irashya.
Mu Mudugudu wa Al-Qatrani, uri mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Sidon, abandi bantu batatu bapfuye mu gitero cya Isiraheli cyabaye nijoro, nk’uko Minisiteri y’ubuzima ya Libani yabitangaje.
Ingabo za Isiraheli zo zivuga ko zikomeje ibitero ku bikorwa remezo by’umutwe wa Hezbollah muri Libani yose, kandi ko zasenye ahantu hatandukanye uwo mutwe wateguriraga kurasira za misile hitwa Al-Qatrani.
Zavuze kandi ko zasenye ibigo by’ingabo za Radwan Force za Hezbollah mu murwa mukuru Beirut.
Ku ruhande rwayo, Hezbollah yatangaje ko iri kurasa ku birindiro by’ingabo za Isiraheli biri mu midugudu iri hafi y’umupaka.
Irani ivuga ko yiteguye gufasha mu iperereza ku bitero byibasiye abasivili.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani Abbas Araqchi yahakanye ko Irani yibasiye abaturage cyangwa ahantu hatuwemo n’abasivili mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yavuze ko Irani yiteguye gushyiraho komite ihuriweho n’ibihugu bituranye nayo kugira ngo hakorwe iperereza ku bitero byibasiye abasivili.
Ibihugu byo mu Karere ka Gulf byasabye Irani guhagarika ibitero ku butaka bwabyo, kuko byangije ibirindiro by’ingabo za Amerika, ibikorwa by’ingufu n’ahantu hatuwe n’abaturage.
Araqchi yavuze ko Irani iri kuvugana n’ibyo bihugu byo muri Gulf kandi ko yakira neza igitekerezo cyose cyatuma intambara yayo na Amerika na Isiraheli ihagarara burundu.
Ku rundi ruhande, Isiraheli yatangiye ibitero bikomeye mu Burengerazuba bwa Irani.
Ingabo za Isiraheli zatangaje ko zatangiye ibitero byinshi bikomeye mu Burengerazuba bwa Irani, nyuma y’ibyumweru birenga bibiri intambara ihuriweho na Amerika itangiye.
Ingabo za Isiraheli zavuze ko ziri kwibasira ibikorwa remezo by’icyo zise ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Irani.
Ukraine irahangayitse
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko igihugu cye kidashaka gutakaza ubufasha bwa Amerika mu ntambara kirwana n’Uburusiya kubera intambara iri hagati ya Amerika na Irani.
Yavuze ko Ukraine yiteguye gufasha Amerika n’abafatanyabikorwa bayo mu Burasirazuba bwo Hagati, harimo gutanga ubumenyi ku ikoreshwa rya drones.
Yanavuze ko yizeye ko kubera ibibazo byo mu Burasirazuba bwo Hagati, Amerika itazirengagiza intambara iri muri Ukraine.
Biragaragara ko Ukraine ihangayitse ko intambara Amerika irwana na Irani izayibagiza ubufasha yayihaga, bityo Uburusiya bukabyungukiramo.

