Niwanga Guhagarara Ubusabwe N’Umupolisi Uzacibwa Frw 700,000

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Itegeko rigenga umuhanda risaba abantu kuryumvira ku rwego rwo hejuru.

Iyi ni imwe mu ngingo zigize itegeko rishya rigenga imikoreshereze y’imihanda mu Rwanda, iyo ngingo igateganya ko “kwanga guhagarara ubitegetswe n’umukozi ubifitiye ububasha, bizajya bihanishwa ihazabu itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda 400 000 ariko itarenze amafaranga 700 000.

Harimo kandi  n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu”, byose bikaba mu ngingo yaryo ya 19.

Abasomyi bamenye ko itegeko rivugwa ari No 014/2026 ryo kuwa 06/03/2026 riherutse gusohoka mu igazeti ya Leta yatangajwe tariki 10, Werurwe, uyu mwaka.

Ibirikubiyemo bizatangira gushyirwa mu bikorwa byuzuye muri Mata nyuma y’uko hazaba hamaze gusohoka Iteka rya Minisitiri rijyanye na ryo.

Ryakozwe mu rwego rwo gusimbura iryo mu mwaka wa 1987, rikazafasha ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda gutuma abawukoresha bubaha mu buryo budasubirwaho ibyerekeye ikoreshwa ryawo.

Rigaruka ku bihano bihabwa abashoferi batwara banyoye ibisindisha, abadafite ibyangombwa bibemerera gutwara n’indi myitwarire ibangamira umutekano wo mu muhanda.

Mu ngingo yaryo ya 37, handitsemo ko Umuyobozi w’ikinyabiziga utwara ikinyabiziga gitwarira abantu benshi hamwe warengeje igipimo ntarengwa cya Alukoro mu maraso, najya afatwa akagezwa mu rukiko rukamuhamya icyaha, azahanishwa ihazabu itari munsi y’amafaranga y’u Rwanda 100 000 ariko itarenze amafaranga 400 000 n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarenze amezi atandatu.

Umushoferi unywa ibisindisha yitwaye cyangwa atwaye imodoka idatwara abantu mu buryo bwa rusange, ba mukerarugendo, abanyeshuri cyangwa imizigo irengeje toni 3,5; azahanishwa ihazabu itari munsi y’amafaranga 150 000 ariko itarenze amafaranga 300 000 n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Umuyobozi w’ikinyabiziga gisanzwe kandi ufite igipimo cya Alukoro mu maraso gikubye nibura inshuro ebyiri z’igipimo ntarengwa, ahanishwa ihazabu itari munsi y’amafaranga 200 000 ariko itarenze 500 000 n’igifungo kitari munsi y’amezi atatu ariko kitarengeje amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ni itegeko kandi riteganya ishyirwaho ry’uburyo koranabuhanga bwifashishwa mu gukurikirana imyitwarire y’umuyobozi w’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri hakoreshejwe amanota y’imyitwarire, bikazagenwa n’Iteka rya Minisitiri byitezwe ko rizasohoka muri Mata, 2026.

Rihana abayobozi b’ibinyabiziga batwara basinze bakanga gufatwa ibipimo bya Alukoro, aho bazajya bacibwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 300 000 na 600 000 n’igifungo kiri hagati y’amezi atatu kugeza kuri atandatu.

Ku batwara ibinyabiziga bitari ibyabo, abanze gupimwa igipimo cya Alukoro bazajya bacibwa ihazabu itari munsi ya Frw 400 000 ariko itarenze Frw 600 000 n’igifungo kitarengeje iminsi 10 cyangwa kimwe muri ibyo bihano

Ku birebana n’ihererekanya ry’ibyangombwa by’ibinyabiziga, ingingo ya 42 y’iri tegeko iteganya ko umuntu wagurishije cyangwa watanze ikinyabiziga kigendeshwa na moteri mbere y’uko iri tegeko ritangira gukurikizwa akaba atarakoze ihererekanya (Mutation) ahawe igihe kitarenze amezi 12 abarwa uhereye ku munsi iri tegeko ritangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kugira ngo abe yakoze ihererekanya.

Umujyanama Mukuru mu bya Tekiniki ushinzwe Taransiporo muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Alfred Byiringiro yabwiye itangazamakuru ko Iteka rya Minisitiri rifasha kuzuza ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko rigeze kure ritegurwa.

Ati: “Iteka rya Minisitiri riri gukorwaho kandi hashingiwe ku ntambwe imaze guterwa, twiteze ko rizaba ryatangiye gushyirwa mu bikorwa byuzuye bitarenze hagati mu kwezi kwa Mata, 2026.”

Yavuze  ku kamaro ko kwandikisha ibinyabiziga no kubahiriza amabwiriza abiteganya.

Ati: “Kwandikisha ibinyabiziga iteka byahoze ari itegeko, ariko akenshi ntabwo byagiye byubahirizwa. Ibyo byateye ingorane zirimo no kuba ibinyabiziga bikoreshwa mu gukora ibyaha kubikurikirana bikagorana.”

Kugeza ubu, ibihano ni byo bigaragara neza cyane mu itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta ariko hari izindi ngingo zigitegereje iteka rya Minisitiri kugira ngo zitangire gushyirwa mu bikorwa.

Itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda rigizwe na paji 52,rikagira ingingo 45.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *