Ubushinwa Bwimuye Abaturage Miliyoni Bahunga Inkubi Ikomeye

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Abategetsi b’u Bushinwa bimuriye mu mutekano abantu barenga miliyoni imwe batuye mu Burasirazuba bw’igihugu, harimo n’abatuye mu mujyi wa Shanghai, nyuma y’uko inkubi yiswe Dolphin yinjiye mu kirere cy’aho hantu kuri iki Cyumweru nimugoroba.

Dolphin yabanje kugera ahitwa Yuhuan, mu Ntara ya Zhejiang, ku isaha ya saa 17:30 (saa 11:30 z’ijoro ku isaha y’u Rwanda), ifite umuvuduko ntarengwa w’umuyaga wa kilometero 150 mu isaha.

Nyuma y’isaha imwe, yongeye kugera mu mujyi wa Wenzhou, nk’uko inzego z’iteganyagihe zabitangaje.

Iyi nkubi yahagaritse ibikorwa byinshi by’ubwikorezi muri ako karere.

Mu mujyi wa Shanghai honyine, indege zigera ku 1,400 ntizemerewe kuguruka.

Mbere yaho, abategetsi b’u Bushinwa bari batangaje integuza yo mu ibara ritukura kubera iyo nkubi.

Gusa ku wa Mbere mu gitondo, urwego rwayo rwagabanutse, ishyirwa ku rwego rw’umuyaga ukomeye wo mu turere dushyuha (tropical storm).

Iyi nkubi y’umuyaga iri kwerekeza imbere mu gihugu cy’u Bushinwa.

Abategetsi baracyaburira abaturage ko hashobora kugwa imvura nyinshi cyane izakurikira iyo nkubi, igateza imyuzure ikomeye ndetse n’inkangu, ibyo biza bikazageza ku wa Gatatu.

Kuri uyu wa Mbere, imvura nyinshi yari iteganyijwe mu Ntara za Shandong, Henan, Hubei, Anhui, Jiangsu na Zhejiang, ndetse no mu mujyi wa Shanghai.

Shanghai ni uwo mujyi w’inganda nyinshi zikora ibikoresho bikunzwe ku isi.

Inzego z’ibanze zasabye abaturage kwirinda gusohoka naho ahantu nyaburanga henshi harafungwa.

Muri ho harimo ibice bimwe bya Disneyland na Legoland, ndetse n’ahantu henshi hareberwa imiterere y’umujyi wa Shanghai hafi y’agace ka Bund.

Amashusho yatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta y’u Bushinwa yagaragaje amaduka n’ubucuruzi byarengewe n’amazi mu gace kazwi nka Former French Concession muri Shanghai, ahantu hakunze gusurwa na ba mukerarugendo.

Abantu benshi kandi bagaragaye bagendera mu mazi yabarengeye ari hafi kubagera mu mavi.

Ibinyamakuru byinshi bya Leta byatangaje ko umwana w’imyaka icyenda wo mu mujyi wa Wenling, mu ntara ya Zhejiang, yaburiwe irengero nyuma yo gutwarwa n’amazi.

Kugeza ubu, abategetsi b’u Bushinwa ntibaratangaza umubare w’abantu bahitanywe n’iyi nkubi.

Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko mu bice bimwe bya Zhejiang hashobora kugwa imvura iri hagati ya milimetero 250 na 500 mu minsi mike iri imbere.

Iyo ni imvura nyinshi cyane kuko izo mililitiro ziba zivuze ko ari litiro hagati ya 250 na 500 zimenwe kuri metero kare imwe, ubwo bikumvikanisha ubwinshi bw’ayo mazi yose.

Mu mujyi wa Hangzhou, umurwa mukuru w’intara ya Zhejiang, abategetsi bahagaritse kwishyuza amafaranga yo guhagarika imodoka muri parikingi za Leta, kugira ngo abafite imodoka babashe kuzihagarikamo mu gihe bashaka aho bikinga umuyaga ukaze n’imyuzure.

Ahandi muri Zhejiang, abategetsi bo mu mujyi wa Wenzhou bimuriye ahantu hatekanye abantu bagera ku 900,000, banashyiraho ahantu harenga 1,000 ho gucumbikira abimuwe.

Mu mujyi wa Taizhou na ho, abantu bagera ku 390,000 bimuwe mu ngo zabo.

Mu ntara ya Fujian, iri ku nkombe z’inyanja, inzego zishinzwe ubwikorezi bwo mu mazi zahagaritse ingendo nyinshi z’ubwato butwara abagenzi, ndetse zihagarika imishinga irenga 100 y’ubwubatsi yakorerwaga mu mazi.

Nk’uko televiziyo ya Leta y’u Bushinwa, CCTV, yabitangaje, mbere yo kugera ku butaka iyi nkubi yakoze urugendo rurerure rwa kilometero 6,000, ibintu byatumye imara igihe kirenga inshuro eshatu igihe inkubi y’umuyaga isanzwe imara mu kirere.

CCTV kandi yatangaje ko Dolphin yari ifite ubunini budasanzwe kandi ishobora gutera imvura nyinshi cyane.

Inkubi y’umuyaga yahungabanyije cyane serivisi z’ubwikorezi mu bice bitandukanye.

Mbere yo kugera mu Bushinwa, inkubi y’umuyaga Dolphin yari yateje imvura nyinshi cyane muri Philippines, mu bice byo mu Majyaruguru ya Taiwan, ndetse no ku kirwa cya Okinawa mu Buyapani.

Ifoto@NBC News

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *