Perezida Kagame Yabwiye Abanyeshuri Ba Harvard Uko u Rwanda Rwiyubatse

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Perezida Kagame ubwo yari aje kubaganiriza. Ifoto: Urugwiro Village.

Mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Urugwiro Village, Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuri ba Kaminuza ya Harvard mu ishuri ryayo bita Kennedy School of Government ryigisha imiyoborere, n’abo mu mashami yigisha amategeko n’ububanyi n’amahanga bita na Fletcher School of Law and Diplomacy yo muri Tufts University.

Yababwiye uko u Rwanda rwakoze ndetse n’uko rukora muri iki gihe ngo rwivane mu bibazo cyane cyane bifitanye isano n’amateka yarwo mu myaka 32 igiye kurangira.

Perezida Kagame agaragaza ko igihugu cyashingiye ku miyoborere myiza irangwa n’ubunyamwuga no kubazwa inshingano, kubaka inzego zikomeye z’igihugu, gushora imari mu rubyiruko ndetse no guteza imbere umuco wo kwigira.

Avuga ko burya iterambere rirambye rishingira ku gushyira imbere abaturage, kubaha amahirwe angana no kubaka ubushobozi bwabo kugira ngo bagire uruhare mu kubaka igihugu cyabo.

Aba banyeshuri barangije urugendo rw’Icyumweru cyiswe Harvard Rwanda Trek 2026, rwo kubafasha gusobanukirwa iterambere ry’u Rwanda, imiyoborere yarwo n’uburyo igihugu cyiyubatse nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo.

Urugendo rwa Harvard Rwanda Trek ni gahunda isanzwe itegurwa buri mwaka, aho abanyeshuri baturutse muri za kaminuza zikomeye ku isi basura u Rwanda bagahura n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, imiryango itari iya Leta ndetse n’abaturage, bagamije kwiga uko igihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Muri urwo ruzinduko, abanyeshuri basura ibikorwa by’iterambere birimo ibikorwaremezo, gahunda z’ubuvuzi, uburezi n’ikoranabuhanga, bagasobanukirwa uburyo u Rwanda rwashyize imbere iterambere rishingiye ku baturage.

Bifasha u Rwanda kandi  kongera umubano mpuzamahanga rufitanye naza Kaminuza zikomeye ku isi bigatuma rukomeza kumenyekana nk’igihugu gifite icyerekezo cy’iterambere rishingiye ku miyoborere myiza, ikoranabuhanga no kubaka ubushobozi bw’abagituye ngo ejo bazavemo abantu bakomeye.

Harvard University niyo Kaminuza yashinzwe bwa muri Amerika bikozwe na John Harvard hari mu mwaka wa 1636.

Iza muri Kaminuza eshanu zikomeye kurusha izindi ku isi haba mu buhanga no mu ishoramari.

Muri iki gihe iyoborwa na Alan Garber, ikagira icyicaro ahitwa Cambridge muri Leta ya Massachusetts.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *