Marie Alice Kayumba Uwera, Umuyobozi ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yabwiye abanyamuryango ba AVEGA -Agahozo ko ubutwari bw’abo bwatumye barerera u Rwanda no mu bihe bigoye.
Hari mu nama yaguye y’abanyamuryango ba AVEGA-Agahozo yateranye kuri uyu wa Gatanu Tariki 27, Werurwe, 2026 yateraniye i Kigali.
Kayumba Alice yagize ati: “Aha rero turazirikana ubudaheranwa, ubutwari no kwirenga kw’Abanyamuryango ba AVEGA nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo mwakenyeraga mugakomeza mukarera imfubyi z’ababakomokaho ndetse n’abo mutabyaye. Mwarakoze kurerera u Rwanda.”
Yabasezeranyije n’ubwo gusaza bibazahaza, Leta y’u Rwanda binyuze muri gahunda zo kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye izakomeza kubaba hafi.
Yabasabye gukomeza gutwaza, abizeza ko nta Jenoside izongera kubaho kuko igihugu kitabyemera.
Abanyamuryango ba AVEGA -Agahozo bashimye ubwo butumwa bahawe, biyemeza kuzakomeza kwiyubaka mu buryo bushoboka

Inama yahuje abanyamuryango ba AVEGA yari iyo gutegura abarokotse by’umwihariko abapfakajwe na Jenoside bibumbiye mu muryango ba AVEGA kwinjira mu bihe byo kwibuka Jenoside biri hafi gutangira.
Ni ibiganiro bitegurwa ku bufatanye na MINUBUMWE, bigamijwe gufasha abagaragaza intege nke kuzinjira mu bihe byo Kwibuka bikomeye.
Ruba uburyo bwo kwibutsa amateka, kongerera imbaraga abafite ibikomere, kandi rukubakira ku nsanganyamatsiko yo kwimakaza ubudaheranwa mu muryango nyarwanda.
Iyi gahunda yiswe “Kwimakaza Ubudaheranwa no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi” yabereye kuri site enye ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali hagamijwe kwegera abanyamuryango.
Mu Mujyi wa Kigali yabereye mu Karere ka Gasabo mu nzu mberabyombi y’Akarere.
Mu Ntara y’Uburasirazuba, yabereye mu kigo Centre d’Accueil AVEGA-Agahozo mu Karere ka Rwamagana
Mu Ntara y’Amajyepfo, byabereye ku ishuri rikuru rya PIAS
Mu Ntara y’Uburengerazuba, byabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Rusizi.





