Abasore Bakekwaho Ubujura Muri Nyabugogo Bafashwe

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Gutaka kw’abakoresha gare ya Nyabugogo bavuga ko bamburwa ibyabo n’abajura kwatumye Polisi itangira guhiga abo bantu, ubu ikaba yafashe abantu 11 biganjemo urubyiruko.

Abafashwe, bakurikiranyweho kwambura abantu bazaga kurema isoko ryo kwa Mutangana, bakabashikuza ibikapu na telefoni.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire yabwiye Taarifa Rwanda ko abafashwe bafatiwe mu Midugudu y’Ubucuruzi, Intiganda na Indamutsa mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.

Ati: “Tariki 01, Mata, 2026, Polisi ifatanyije n’izindi nzego mu Karere ka Nyarugenge yakoze operasiyo yafatiwemo abantu 11. Ntizahwema gufata abajura kuko badindiza iterambere ry’abaturage.”

Abafashwe bajyanywe gufungirwa kuri station ya Polisi ya Muhima, Polisi ikemeza ko izakomeza gushakisha n’abandi bakorana n’abo bantu.

Polisi yibutsa abaturage kwirinda ubwicamategeko, ahubwo bagahuguruka bagakora.

Abaturage muri rusange bizezwa umutekano urambuye, Polisi ikemeza ko izakomeza gukorana n’abaturage mu rwego rwo gutahura no gufata abagizi ba nabi.

Ubufatanye buracyari ingenzi muri uwo murimo, CIP Wellars Gahonzire  akemeza ko abaturage bagomba gukomeza gukorana n’Urwego avugira kugira ngo abakora ibyaha bahashywe.

Abenshi mu bafungiye muri gereza zo mu Rwanda ni urubyiruko, icyaha kiganje mu byo bakoze kikaba gukubita, gukubita no gukomeretsa n’ubujura.

Ibi ni ibyemezwa n’Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika buyobowe na Angélique Habyarimana.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *