Ingo Z’Abanyarwanda Zikomeje Gusenyuka, Mu Myaka Itatu Gatanya Zingana Na 4,479

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Imibare igaragaza ko mu myaka itatu ishize, gatanya mu ngo z’Abanyarwanda zemejwe n’inkiko zakomeje kwiyongera. Ndetse ngo 41.2% by’izi gatanya ni iz’imiryango itari imaze imyaka 10 ishyingiranywe

Mu mwaka wa 2023 hemejwe 782, naho izemejwe nazo mu mwaka wa 2024 ni 1,068 mu gihe izemejwe n’inkiko mu mwaka wa 2025 ari 2,629.

Ibi bivuze ko mu myaka itatu ishize, gatanya zemejwe n’inkiko zikandikwa mu bitabo by’irangamimerere mu Rwanda hose ari 4,479 nk’uko bigaragara mu mibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.

Imibare y’ubutane ishingiye ku manza z’ubutane zinjijwe muri sisitemu y’irangamimerere yerekena ko gatanya nyinshi ziri mu Mujyi wa Kigali kuko habonetse 1,119, ukurikirwa n’Intara y’Uburasirazuba ifite 1,011.

Mu Rwanda aho abashakanye babana akaramata kurusha ahandi ni mu Ntara y’Amajyaruguru kuko ari naho gatanya zabaye nke, ni ukuvuga 529.

Ese Abanyarwanda bashakanye baregana iki mu nkiko?

Mu Rwanda, nk’ahandi henshi, ubutane hagati y’abashakanye bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye zishingiye ku mibereho, imibanire n’ubukungu.

Nubwo impamvu zitandukanye ku miryango, hari izikunze kugaragara kenshi:

1.Kutumvikana no kubura imibanire myiza

Abashakanye bashobora gutandukana iyo habaye kudahuza by’igihe kirekire ku byemezo by’ingenzi, kutaganira neza, cyangwa amakimbirane ahoraho atarakemurwa.

2.Ibibazo by’ubukungu

Iyo umwe mu bashakanye amaze igihe kirekire adafite akazi kamwinjiriza, cyangwa se ayinjira akaba make ugereranyije n’ibikenewe, ubwumvikane buke buravuka bikaba byakurura umwuka mubi ushobora no kuzatinda ukavamo ubutane.

Harii n’ubwo umutungo uba uhari ariko umwe mu bashakanye akawusesagura binyuze mu kuwunywera cyangwa kuwujyana mu nshoreke.

3.Ubuhemu birimo ahanini gucana inyuma buri mu by’ibanze bikunze guteranya abashakanye. Iki gikorwa kandi kiri mu bikunze kuvugwa mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi muri rusange.

4.Ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi bishobora guteza amakimbirane, bigatuma habaho ihohoterwa cyangwa kudakora inshingano za buri wese mu bashakanye.

Ibi kandi biba n’intandaro y’ihohoterwa ahanini rikorerwa abagore haba mu magambo no mu bikorwa bikaba byatuma uhohoterwa ahitamo kwaka gatanya.

5.Hari indi mpamvu abahanga mu mibanire y’abantu basanze ishobora gutandukanya abashakanye, iyo ikaba iyo gushyingiranwa n’umuntu atariteguye neza mu mutwe cyangwa mu buzima, bigatuma umwe muri bo cyangwa bombi bacika intege zo kwihanganira ibigeragezo bigendana n’urushako.

Umunyamategeko Jean Paul Ibambe yabwiye Taarifa Rwanda ko kuba imibare ikomeza kwiyongera biterwa n’uko ibyaha bijyana no kwica amategeko agenga abashakanya nabyo byiyongera.

Ati: “ Mbona ibitera gatanya ari uko n’ibyaha biba byariyongereye. Indi mpamvu nsanga ishoboka ari uko hari abashakana batazi icyo ibyo bisaba. Hari ababikora batarateguwe neza ngo bamenye ibyo bagiyemo.”

Asanga kandi kumenya uburenganzira abashakanye bagenerwa n’amategeko biri mu bituma uwahohotewe aregera inkiko byaba ngombwa akaka na gatanya.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’Umuryango ntacyo iratangariza Taarifa Rwanda ku buremere iha iyo mibare.

Icyakora ingaruka za gatanya zo zigaragarira mu mubare w’abana baba mu muhanda barabitewe n’amakimbirane y’iwabo cyangwa kurerwa n’umubyeyi umwe.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *