Ubuyobozi bwa Irani bwatangaje ko bufunguye mu buryo bwuzuye umuhora wa Hormuz ngo ube ukoreshwa mu gihe gisigaye cy’agahenge kemeranyijweho hagati y’iki gihugu na Amerika.
Bikimenyekana, byahise bituma igiciro cy’ibikomoka kuri petelori kigabanuka kiva hafi ku $ 100 kigera ku $90 ku kagunguru.
Abasomyi bamenye ko mbere y’intambara ya Amerika/Isiraheli na Irani itangire, akagunguru kamwe kaguraga $70 ariko ukwezi kwa mbere kwayo kwarangiye kageze ku $119.
Byatumye isi ikuka umutima kuko ibiciro by’ubwikorezi byahise bizamuka kuko Irani yahise ifunga uriya muhora usanzwe ucamo 20% by’ibikomoka kuri petelori bijya hirya no hino ku isi.
Mu Rwanda naho byarakomeye kuko nk’ubu RURA yari yatangaje ko litiro imwe ya lisansi igura hafi Frw 3000, ikintu cya mbere kibayeho mu mateka y’ibiciro by’ubwikorezi muri iki gihugu.
Ubusanzwe, umuhora wa Hormuz ukora kuri Irani no kuri Omani, ukagira uburebure bwa kilometero 50 ku Mpande zombi, waba winjira cyangwa usohoka, ukagira kanndi ibilometero 30 ku gice cyawo gito kurusha ibindi ku ruhande rukora ku Nyanja ikora ku kigobe cy’Abarabu n’icyo bita ikigobe cya Perisi gikora kuri Irani nyirizina.
Nubwo Irani iwufunguye, intambara irwana na Amerika ntirarangira bityo kwiringira ko ibintu byose bigiye gusubira mu buryo byaba ari uguhubuka.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani niwe watangaje ko Umuhora wa Hormuz “ufunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge”.
Kuri X, Abbas Araghchi yagize ati: “Bigendanye n’agahenge muri Libani, inzira ku bwato bwose bw’ubucuruzi mu muhora wa Hormuz dutangaje ko ifunguye byuzuye mu gihe gisigaye cy’agahenge…”
Nyuma y’ubwo butumwa Perezida Donald Trump, yatangaje ko ashimiye Irani kuri iki cyemezo.
Agahenge k’ibyumweru bibiri hagati Iran na Amerika kazarangira tariki 22 z’uku kwezi kwa Mata, ni kuwa Gatatu w’Icyumweru gitaha.

