Umugabo yishe abana be barindwi, akomeretsa undi utari uwe mu mujyi wa Shreveport, muri Leta ya Louisiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gitero cy’amasasu Polisi yise ko cyatewe ‘n’amakimbirane yo mu muryango.’
Polisi yavuze ko uwo mugabo yatangiye kurasa abo yabyaye saa kumi n’imwe za mu gitondo (05:00) kuri iki Cyumweru.
Nyuma yo kurasa abo bana mu rugo, ukekwaho icyaha yahunze atwaye imodoka yibye, ariko polisi yamukurikiranye iramurasa arapfa.
Abagore babiri bakuze, barimo na Nyina w’abo bana, bari mu bitaro barembye cyane nyuma y’uko nabo bakomerekejwe n’amasasu uwo mugabo yabarashe.
Amasasu kandi yakomerekeje undi mwana[atabyaye], ajyanwa mu bitaro nyuma yo gufatwa nayo ubwo yasimbukaga igisenge ahunga.
Ukekwaho icyaha yamenyekanye ko ari Shamar Elkins, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe itumanaho ku biro by’umuyobozi w’umujyi wa Shreveport mu kiganiro na BBC.
Abategetsi ntibaravuga impamvu yaba yateye ubwo bwicanyi gusa abaturanyi b’aho byabereye bavuga ko byabatunguye biranababaza.
Mack London w’imyaka 71 yabwiye NBC News ko amaze imyaka myinshi atuye muri ako gace kandi ko “nta kintu nk’iki cyigeze kiba kuri uyu muhanda”.
Biravugwa ko uyu mugabo yabanje kurasa umugore, nyuma akajya ahandi aho yarasiye abo bana.
Polisi yavuze ko umwe mu bahohotewe yashoboye guhunga ajya mu rugo rw’abaturanyi, agahita ahamagara inzego z’umutekano.
Abaturage babwiye itangazamakuru ko Elkins yari asanzwe afitanye ibibazo n’umugore we byaganishaga kuri gatanya.
Umuvandimwe w’umugore we, Troy Brown, yabwiye ikinyamakuru Washington Post ko yabanye n’ukekwaho icyaha, kandi ko yari yarababajwe cyane n’uko umugore we yasabaga gatanya.
Ati: “Nyuma y’impaka za mbere ku bijyanye na gatanya, yatangiye kugaragara nk’uwataye umutwe.”
Undi wo mu muryango we, Crystal Brown, yabwiye Associated Press ko abo bombi bari bari mu nzira yo gutandukana kandi bagombaga kujya mu rukiko ku wa Mbere.
Yagize ati: “Yishe abana be… yarashe umugore we.”
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku Cyumweru, Bordelon yavuze ko polisi yageze kuri rumwe mu ngo mbere gato ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (06:00) ihasanga imibiri y’abo bana.
Yavuze ko basanze ari ikibazo cyakomotse mu muryango.
Ukekwaho icyaha kandi ngo yibye imodoka yakoresheje ahungira mu gace ka Cedar Grove muri uwo mujyi.
Polisi yaramukurikiranye kugeza mu kindi gace ka Bossier Parish aho yamurasiye.
Iki gikorwa ni cyo cyahitanye abantu benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri Mutarama 2024, ubwo abantu umunani biciwaga i Joliet muri Illinois, nk’uko bitangazwa n’umuryango Gun Violence Archive ukurikirana ihohoterwa rikoreshejwe imbunda muri Amerika.
Uyu muryango uvuga ko igitero kishe abantu benshi gikoresheje imbunda ari igihitana abantu bane cyangwa barenga hatabariwemo uwakigabye cyangwa abandi babimufashijemo.
Umuyobozi w’umujyi wa Shreveport, Tom Arceneaux, yavuze ko “bishobora kuba ari cyo cyago gikomeye cyane bigeze kugira muri Shreveport”.Ati: “Dufite imiryango ibabaye, dufite abapolisi bababaye, n’abakozi bashinzwe gusuzuma imirambo bababaye. Ibi bigira ingaruka ku muryango mugari wose, bityo twifatanyije n’iyi miryango mu kababaro.”

