Ubusitani Ni Bwiza Kuwabuteye, Ubwitaho N’Ubusura

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Ubusitani bugirira akamaro buri wese. Ifoto@Getty Images

Nturagera ahantu ngo urebe uko hasa hanyuma wumve akanyamuneza kakuzamutse mu mutima? Niba byarakubayeho, ntugire ngo ni ibyawe gusa ahubwo burya ngo ni ingenzi kuri benshi cyane cyane abafite ubusitani bakunda gukorera.

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukorera ubusitani utagamije ko buzera imbuto ukazirya gusa ahubwo ari no kugira ngo buse neza, ari kimwe mu bitera abantu kugira ubuzimaa bwiza, bikabagabanyiriza umuhanganyiko.

Bifasha kandi abageze mu zabukuru kugorora imitsi bityo bikagira uruhare mu kugabanya za rubagimpande zikunze kubibasira.

Abaganga bo hirya no hino ku isi bamaze igihe bagira inama abarwayi yo gukora ibikorwa nk’ibyo bibafasha kugabanya ibibazo byo mu mutwe no kongera urwego rw’ubuzima bwiza bafite.

Gukorera ubusitani ni ugukora imyitozo ngororamubiri…

Iyo umuntu ari gupfura utwatsi mu busitani, agakuramo imbagara aba akora imyitozo ngororamubiri mu buryo bworoheje kandi bw’ingirakamaro.

Gutera imyaka, kuyuhira, kuyikata, gucukura aho gushyira ikimera runaka, guterura igitaka cyangwa gukoresha ingorofani bituma umubiri ukora kandi umutima ugatera neza.

Bifasha umutima gutera neza n’imitsi igafunguka, amaraso agatembera yisanzuye.

Bigabanya kandi umusemburo wa ‘cortisol’ uzamuka iyo umuntu afite umunaniro ashaka gusinzira cyangwa iyo yumva hari icyamuhungabanyije.

Ibyo bigira akamaro mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara ziterwa no kudakora imyitozo kandi burya ngo iyo umuntu ari mu busitani butoshye, ubwonko bwe burishima, akumva akanyamuneza.

Abahanga bavuga ko igihe umuntu ari mu busitani cyangwa mu murima, areba ibimera, yumva amajwi y’inyoni, akora ku butaka cyangwa ku mababi, ndetse anahumeka impumuro y’ibimera, ubwonko bwe bwohereza ubutumwa ko umubiri uri ahantu hatekanye.

Ibi bituma rero uwo muntu yumva aruhutse, ‘stress’ ikagabanuka, umubiri ugasubirana imbaraga, akaza gusinzira neza kandi gusinzira neza bifasha umubiri kuzamura urwego rwawo rw’ubudahangarwa mu kurwanya indwara.

Abantu bahinga bakunda kurya imboga n’imbuto byinshi kurusha abandi bityo indyo ye igakungahara.

Ntibisaba gukora imirimo iremereye kugira ngo umuntu yungukire mu guhinga. Ndetse no gutera imbuto, kuhira cyangwa gukata amashami y’ibiti byabaye inganzamarumbo nabyo birafasha.

Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo abantu bakuze bakunda guhinga kenshi bagira ibyago bike byo kurwara indwara zo kwibagirwa nka dementia.

Iyo ‘stress’ igabanutse, ubwonko bubasha gukora neza no kubaka imikoranire mishya hagati y’uturemangingo twabwo.

Iyo umuhinzi yitegereje indabo ze uko zitohagiye cyangwa akareba uko imbuto ziri gukura, yumva yishimye kuko hari icyo aba yaragezeho.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga ibihumbi 13 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekanye ko abantu bahinga bakita ku busitani baramba kurusha abatabikora.

National Geographic yanditse ko ibyago byo gupfa imburagihe batazize impanuka bigabanukaho 22%.

Abahanga bemeza ko guhinga ubusitani( mu Rwanda wavuga akarima k’igikoni) atari uburyo bwo kubona ibiribwa gusa, ahubwo ari n’uburyo bworoshye bwo kwita ku buzima.

N’iyo umuntu yamara iminota mike buri cyumweru ahinga cyangwa yita ku busitani bwe, bishobora kumufasha kugira ubuzima bwiza, kugabanya imihangayiko y’iki gihe, kurushaho kwishima, gukomeza ubwonko, byanamufasha kubaho igihe kirekire.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *