Amafoto: Ubuhanga Bwa Polisi Mu Gutabara Abanyacyubahiro

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

I Mayange mu Karere ka Bugesera haba ikigo gishinzwe gutoza abakomando ba Polisi. Abatozwa ni abasore n’inkumi b’indobanure bigishwa gutabara aho rukomeye binyuze mu bumenyi n’ibikoresho bigezweho.

Iki kigo ubusanzwe gishinzwe gutoza abapolisi bazi kurwanya iterabwoba, mu Cyongereza bacyita Counter Terrorism Training Center ( CTTC).

Mu masaha make ashize, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yaje kurangiza ku mugaragaro amahugurwa yo kurinda abanyacyubahiro itsinda ry’abapolisi b’aho bari barangije.

Si ayo kurinda abanyacyubahiro gusa bahuguwemo, ahubwo abo bapolisi banigishijwe gukoma imbere ibyihebe byateye imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.

Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’abo muri Qatar ngo bahugure abo bapolisi bari bamaze ukwezi n’igice bigishwa mu buryo buhamye, akaba yaritabiriwe n’abapolisi 209.

Amafoto y’uko batojwe:

Bafite ibikoresho by’ingirakamaro mu guhashya abashaka guhungabanya umutekano.
Imyigaragambyo irimo urugomo ntiyemewe
Iyo bibaye ngombwa n’amasasu aravuga.
Izi modoka zishobora gukoreshwa no mu guhangana n’abagizi ba nabi.
Imbwa zatojwe akazi ka gipolisi zifasha muri byinshi.
Ab’igitsina gore nabo bakora akazi gakomeye. CP Vincent Sano niwe wabahaye icyemeza ko bize neza.

 

Berekana uko bigenda iyo umunyacyubahiro asagariwe.
Ibifaro bya Polisi.
i Mayange muri Bugesera hari ishuri ry’abakomando ba Polisi y’u Rwanda.
Bize uko umunyacyubahiro ahungishwa abagizi ba nabi.
Iyo bibaye ngombwa baterera ibitugu bakamuhungisha vuba.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *