Bugesera: Aravugwaho Kwica Umugore We N’Uruhinja Babyaranye

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Byabereye mu Karere ka Bugesera.

Umugabo wo mu kigero cy’imyaka 33 akekwaho kwica umugore we n’umwana w’uruhinja ufite ukwezi n’iminsi ibiri.

Uwo mugabo ni uwo mu Mudugudu wa Rugari, Akagari ka Rugunga, Umurenge wa Mwogo, amakuru akavuga ko ayo mahano yabaye kuri iki Cyumweru, ariko bimenyekana kuri uyu wa Mberet ariki 20, Mata, 2026.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko ukurikiranyweho ubwo bwicanyi yitwa Jean Paul Ntawumenyumunsi akaba yabicishije umuhoro.

Igitangaje ni uko nyuma yo Kubica, yabagumye iruhande kugeza ubwo abashinzwe umutekano bahamusangaga agafatwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo muri Bugesera witwa Mushenyi Innocent nawe yemeza ko ibyo byabaye.

Ati: “Nyakwigendera yitwa Niyitegeka Gaudence w’imyaka 22 n’umwana we w’ukwezi kumwe n’iminsi ibiri. Nta makimbirane bari bafitanye, turindiriye ibiva mu iperereza kuko ukekwaho icyaha yafashwe.”

Mushenyi yavuze ko abaturage bagirwa inama yo kubana bubahana, mu mahoro, kandi bagatangira amakuru ku gihe.

Ati: “Iperereza riracyakomeje kandi rizagaragaza icyabimuteye kuko kugeza ubu ntacyo aravuga.”

Ubwicanyi hagati y’abashakanye, ni ikibazo kigira ingaruka ku muryango by’umwihariko abana, iyo umubyeyi umwe yapfuye undi na we agafungirwa icyo cyaha yakoze.

Akenshi abakurikiranira hafi imibanire mu ngo z’Abanyarwanda bavuga ko amakimbirane mu bashakanye ahanini aterwa n’imitungo cyangwa gucana inyuma.

Uburwayi bwo mu mutwe ntibukunze kuvugwa kuba intandaro y’ibyo byose.

Iby’uyu mugabo wo mu Rwanda bivuzwe mu gihe hari undi mugabo wo muri Amerika wishe abana barindwi akomeretsa n’umugore we.

Polisi yo muri iki gihugu ivuga ko hari amakimbirane yari ahamaze igihe yatumaga umugore ashaka gatanya.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *