Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Organisation Mondiale de la Santé, OMS, rivuga ko guhera mu mwaka wa 2000 kugeza ubu, ku isi hari ibihugu 47 malaria itakirangwamo.
Ubuyobozi bw’iri shami buvuga ko iyo ari inkuru nziza cyane cyane ko muri uwo muhati wo guhashya iyi ndwara, ubuzima bw’abantu miliyoni 14 byarokowe ntiyabuhitana.
Umuhati washyizweho wari uwo kongera ubushakashatsi mu mibereho y’imibu, uko itera abantu malaria, ibyiciro byabo yibasira, uko ibigenza n’ibyakorwa ngo yirindwe.
Kwirinda malaria ntibyari bihagije, ahubwo amahanga, harimo n’u Rwanda, yakoze ibishoboka ngo haboneke imiti ivura malaria ijyanirana n’ubukangurambaga bwo kuyirinda burimo gukinga inzugi n’amadirishya bwije, kurara mu nzitiramubu iteye umuti no gukuraho ibigunda mu ntanzi z’urugo no gusiba ibiziba bishobora kurekamo amazi.
OMS itangaza ko kugeza ubu( tariki 24, Mata, 2026), abana miliyoni 10 bo ku migabane itandukanye y’isi bahawe urukingo rwa malaria, mu gihe 84% by’inzitiramubu zose hamwe, zakoranywe ubuhanga bukumira imibumu buryo bufatika.
Icyakora, guhangana n’iyi ndwara ntibirarangira.
Ni ikibazo kandi gikomeye nk’uko abashinzwe ubuzima babivuga kuko nko mu mwaka wa 2024, iyi ndwara yabonetse mu bantu miliyoni 282, ihitana abantu 610,000 muri icyo gihe cyose.
Kuba imari yashorwaga mu bushakashatsi bwo kurwanya iyo ndwara yaragabanutse kubera ibibazo bya politiki biri ku isi, byongereye ibyago byo kuyandura.
Imiti yo kuyikumira no kuyivura nayo ntikiboneka neza bityo bigatera ikibazo kurushaho gukomera.
Mu nama OMS itanga, harimo gukomeza kuryama mu nzitiramubi iteye umuti, umuntu wese wumvise afite umuriro akihutira kujya kwa muganga kandi ab’ibanze mu kwitabwaho bakaba abana n’abagore batwite.
Uko bimeze kose, OMS ivuga ko kurandura malaria ari ikintu gishoboka kuko uko ibyayo bimeze muri iki gihe bitandukanye cyane n’uko byahose mu myaka 20 ishize.
Dore ibihugu malaria itakigaragaramo:
Uburayi:
Ubufaransa
Ubwongereza
Ubudage
Ubutaliyani kandi ngo muri rusange, u Burayi bwose nta malaria ikiharangwa.
Mu Burasirazuba bwo Hagati:
Leta ziyunze z’Abarabu
Saudi Arabia (ahenshi yarayiranduye, usibye uduce duke)
Jordan
Muri Aziya y’Uburasirazuba bw’Amajyepfo
Singapore
Ubuyapani
Koreya y’Epfo
Ubushinwa(byemejwe mu 2021)
Muri Amerika
Leta zunze ubumwe z’Amerika
Canada
Chile
Argentina
El Salvador (yemejwe mu 2021)
Muri Afurika
Hari ibihugu bike byabigezeho:
Algeria
Morocco
Misiri
Ibirwa bya Maurice
Cape Verde.
Muri rusange, iyi ndwara iracyibasiye ahanini Afurika bita iyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

