Abarundi Ntibazibagirana Mu Bugome Bakoranye Jenoside i Ntongwe 

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Yaba Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre yaba na Munyawera Innocent warokokeye muri Ntongwe bombi bavuga ko ubugome Abarundi bakoranye Jenoside yakorewe Abatutsi mucyahoze ari Komini Ntongwe ari ikintu kitazibagirana kubera ubugome babikoranye.

Babivuzeho ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi.

Munyawera avuga ko Interahamwe hamwe n’Abarundi bicaga nabi Abatutsi bakabanza kubatema ibitsi kugira ngo batabasha kwiruka.

Munyawera Innocent ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga yari afite imyaka umunani, akaba yaravukiye muri Segiteri Rubona muri Komine Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kinazi.

Yavutse mu bana umunani, abahungu batanu n’abakobwa batatu, Jenoside ikaba yarasanze afite imyaka umunani, aba ari we urokoka wenyine.

Avugwa ko yahishwe n’uwitwa Kabanda akamushimira ko yakomeje kumuhisha kugeza ubwo Inkotanyi zahamusangaga.

Nawe avuga ko ubwo Inkotanyi zahamusangaga ari kumwe n’abandi zababwiye ko bakwiye gushyira umutima mu nda, kuko batagipfuye.

Munyawera Innocent abantu bamuzi bita Rwibutso kubera ko ari we mu muryango w’abantu 10(ababyeyi babiri n’abana umunani) akaba yarasigaye wenyine yavuze ko Abahutu bose batari babi kuko iyo bigenda bityo ‘ntawari kurokoka’ n’ubwo ‘ntabapfira gushira.’

Yasabye ko amazina y’Abarundi bagize uruhare mu kwicira Abatutsi muri Ntongwe akwiye gushyirwa mu cyumba cy’umukara kiri mu bigize inzu y’amateka y’Amayaga na Jenoside yakorewe i Ntongwe.

Arangiza ubutumwa bwe, yashimiye Inkotanyi ko zabunze n’ababahemukiye, ubu abarokotse bakaba bariyubatse.

Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre wavuze mu izina rya Perezida wa Sena Dr. Kalinda Francois Xavier, yavuze ko Abarundi baturutse iwabo bahunze bageze mu Rwanda bakora ubwicanyi bukomeye.

Asanga ibyo Leta y’ u Burundi ikora muri iki gihe bigamije kugirira nabi u Rwanda, bigize umugambi bahoranye wo kurimbura Abatutsi.

Ati: “Iyo bahigira u Rwanda nta kindi baba bagamije kitari umugambi bari bafite ubwo bicaga Abatutsi.”

Dusingizemungu Jean Pierre yavuze kandi ko mu myaka yabanjirije Jenoside, urwango rwabibwe henshi harimo no mu gace yavukiyemo ka Rwamagana y’ubu, hahoze hitwa mu Buganza.

Urwango rwabibwe icyo gihe rwavugaga ko Abatutsi ari abagome, ariko Dusingizemungu akibuka ko hari umutware wo muri ako gace abantu bashimaga ubuntu n’ubumuntu byamurangaga.

Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, ari ngombwa kwibuka ko Inkotanyi zabikoze ngo u Rwanda rwongere rweme.

Evode Munyurangabo uhagarariye abarokokeye mu Amayaga yavuze ko muri iki gice hahoze uwitwaga Nsabimana Jacques wari Interahamwe ikomeye muri Ntongwe.

Yari yaracukuje icyobo yitaga ko ari icyo gukoreshwa n’abanyeshuri ariko mu by’ukuri cyari icyo kuzajugunyamo Abatutsi.

Mu gihe cya Jenoside, icyo cyobo bakise CND, rikaba impine y’ijambo Conseil National de Devéloppement, abicanyi bakaba barahitaga batyo bashaka kuvuga ko Inkotanyi zacumbitse muri iyo nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko.

Abarundi baje mu Rwanda mu myaka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi ni bamwe mu bakoze ubwicanyi bwa Ntega na Marangara.

Uwavuze mu izina rya IBUKA ku rwego rw’igihugu Aline Benigne Mpinganzima yashimye ko Abatutsi b’i Ntongwe bageragaje kwirwanaho banga gutega ijosi ngo Interahamwe zibateme.

Yongeye gusaba abazi aho imibiri y’Abatutsi yajugunywe kuhavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta Amb. Christine Nkulikiyinka wari umushyitsi mukuru avuga ko kwibuka ari uburyo bwo kwigisha urubyiruko ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, akemeza ko ibyo bituma ibyabaye bitazongera kubaho.

Yongeyeho ko burya nta Jenoside ikorwa Leta itabiri inyuma.

Imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Ruhango ni 63,293.

Inzibutso ziri muri Ruhango.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *