Mu cyumweru gishize, umwe mu bageze mu zabukuru yitabye Imana nyuma yo kumara igihe kinini arwaye kanseri. Yashyinguwe mu Kagari ka Kabera, Umurenge wa Kabarore muri Gatsibo, Akarere kagaragaramo inzoga zipfunyitse mu mashashi kandi zifite ubukana bukomeye.
Imwe muri izo nzoga bayita Zebra Gin, ifite igipimo cya alukolo cya 40%.
Mu minsi itatu yo gusezera k’umurambo mbere yo gushyingurwa, abari baje kwifatanya n’umuryango bakaganiriraga ku gishyito bavuga ibyaranze nyakwigendera.
Uko amasaha yakuraga ubukonje bukiyongera, ni ko abari baje kuri iryo tabaro bashakaga akayoga katuma amaraso ashyuha, kandi nyuma y’igihe runaka hafi ya bose wabonaga bacigatiye akantu gasa n’ishashi bari kunywa.
Umwe muri bo yabwiye umunyamakuru wa Taarifa Rwanda ukora inkuru zicukumbuye ati: “Wigeze ugerageza iyi? Ifasha cyane mu bihe nk’ibi,” ari nako amuhereza ako gasashe k’inzoga ngo asomeho.
Izi nzoga zo mu masashe zigurwa hagati ya Frw 250 na Frw500 bitewe n’ubwoko bwazo, zikagira amazina atandukanye nka Zebra, Chief, Champion, Kitoko, Suzie na Chairman.
Zikwirakwizwa binyuze mu muyoboro ukomeye ugizwe n’abazicuruza rwihishwa n’abazikwirakwiza.
Abazicuruza bamaze no gushyiraho amagambo yihariye bakoresha bavuga kuri izo nzoga, yaba igihe zihari, ziri mu nzira cyangwa hari impungenge z’umutekano w’uko zafatwa.
Abazinywa bo basa n’abamaze kumenya uburyo bwo kuzibona no kuzinywa mu ibanga.
Iyo abazinjiza bamaze kwambuka imipaka yoroshye cyane cyane banyuze ku ruzi rw’Akagera, bahita boherereza amakuru umuyoboro mugari w’abazikwirakwiza, ugatangirira mu Karere ka Nyagatare ukagera no muri Gatsibo.
Abacuruza inzoga zo mu masashe barusha amayeri ubuyobozi bwa Gatsibo
Ubucukumbuzi bwa Taarifa bwagaragaje ko izi nzoga zo mu masashe ziboneka hafi muri buri Murenge w’Akarere ka Gatsibo ukora kuri Uganda.
Aka karere kagizwe n’imirenge 14.

Kubivuga atyo ni kimwe ariko amakuru yizewe dufite ni ay’uko mu tubari turi hafi y’Ibiro by’Akagari ayobora, izo nzoga zihamaze iminsi.
Hari kandi andi makuru y’uko hari bamwe mu bahoze bakora bakanacuruza inzoga z’inkorano bakoreraga mu Murenge wa Rugarama bimukiye mu Kagari ka Ndatemwa kugira ngo bikomereze ubwo bushabitsi.
Izo ngero zirerekana ko iki kibazo gihari kandi gikwiye guhagurukirwa.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marceline yemeye ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bazi neza ubwiyongere bw’inzoga zinjizwa mu buryo bwa magendu, harimo n’inzoga z’inkorano zitemewe.
Yemeza ko hari igikorwa mu guhangana n’iki kibazo.
Ati: “Kuri ubu turi mu bukangurambaga bwo kubwira abaturage kwirinda kunywa inzoga zinjijwe mu buryo butemewe, cyane cyane izi zo mu masashe.”
Hari n’izindi nzoga z’inkorano zikorerwa mu cyaro, akemeza ko bakorana n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ngo abazikora, abazinjiza n’abazikwirakwiza bafatwe babihanirwe.
Ati: “ Iyo uyiranguye igafatwa ikangizwa, uba uhombye kabiri kuko uba wangiza abaturage bazakugurira ibindi ejo hazaza kandi iyo imenwe, uba uhombye ayo waranguje.”
Ikindi avuga ko gikomeye kandi abantu bakwiye kwirinda ni uko izo nzoga zitera amakimbirane mu muryango.
Asaba abaturage kwikunda, bakareka kunywa ibintu bihumanye.
Visi Meya Mukamana avuga ko imikoranire y’inzego igira uruhare mu gukumira ko ibyo bikomeza.

Imvugo ye isa n’iy’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Senior Superintendent of Police ( SSP) Hamdun Twizerimana wabwiye Taarifa Rwanda ko imikwabo yo gufata izo nzoga ikorwa kenshi.
Icyakora, avuga ko hari ubwo zibaca mu rihumye zikagera muri Rwamagana no mu Mujyi wa Kigali.
Ati: “Zijya ziboneka tugafatanya n’abaturage kuzirwanya, ariko hari igihe zinjira. Ntabwo rero wavuga ko kuba zinjira bishingiye k’ukuba imipaka itarinzwe neza, ahubwo ni uko ababikora, bakoresha amayeri menshi.”
Abazinjiza bazizana bazihetse mu bintu bififitse, abandi bakazicisha mu nzira bita panya bakoresheje moto.
SSP Hamdun Twizerimana avuga ko izi nzoga zitari muri Gatsibo gusa ahubwo wazisanga no muri Nyagatare.
Nawe asaba abaturage kuzibukira ibintu nk’ibyo kuko Polisi izakomeza kubihashya, kandi bakazirikana ububi bwazo ku buzima bwabo, ubukungu n’umutekano muri rusange.
Inzoga zo mu masashe zaciwe muri Uganda ariko ziracyakorwa zigacuruzwa
Ishami rya Taarifa rikora inkuru zicukumbuye ryamenye ko inzoga zipfunyikwa mu masashe zibujijwe muri Uganda kandi ko zitakigaragara ku isoko ku mugaragaro, nubwo hari amakuru avuga ko zigikorerwa rwihishwa kandi zigacuruzwa imbere mu gihugu.
Icyakora, hari izindi iz’amoko amwe zishyirwa mu macupa ya pulasitiki cyangwa ay’ibirahure mu rwego rwo guhakana ibirego by’uko zishyirwa mu masashe.
Mu kiganiro Taarifa yagiranye n’umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubucuruzi muri Uganda ku bijyanye n’izo nzoga zoherezwa hanze zipfunyitse mu masashe utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Izo ni inzoga zikorwa rwihishwa kuko ubundi zaraciwe. Ese zifite itariki yerekana igihe zakorewe?”
Yongeyeho ko iyo urebye neza izo nzoga ziri ku isoko ry’u Rwanda, usanga nta matariki agaragaza igihe zakerewe, ahubwo uzibonaho ikirango cy’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge muri Uganda (UNBS).
Ati: “Kwigana icyo kirango cya UNBS biroroshye.”
Ese politiki yo guca amasashe mu Rwanda yarananiranye?
Politiki yo guca amashashi na pulasitiki mu Rwanda yatangiye mu buryo bweruye kuva mu mwaka wa 2008, binyuze ku itegeko Law No. 57/2008 ryabuzaga gukora, kwinjiza mu gihugu, gukoresha no kugurisha amashashi ya pulasitiki (polythene bags).
Mbere yaho, ibiganiro n’ubushakashatsi ku ngaruka zayo ku bidukikije byari byaratangiye kuva mu 2003.
Mu mwaka wa 2019, u Rwanda rwakajije amategeko, rugera no ku bindi bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe gusa bikajugunywa (single-use plastics).
Ku kibazo cyo kumenya niba iyo politiki yaragezweho, abasesenguzi benshi bavuga ko u Rwanda rwabiteyemo intambwe nini ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika no ku isi.
Bigararagira mu kuba imihanda yarwo ahanini iba ikeye, izira pulasitiki n’andi mashashi kandi ahanini abantu bakaba bahahira mu mpapuro.
Gusa iyo ntambwe ntiranoga kuko, nk’uko inkuru yacu ibigaragaza, abacuruzi b’inzoga baracyari inzitizi kuri iyo ntego ubusanzwe u Rwanda rushimirwa ko rwateye.
Ubwo iyi nkuru yatambukaga, ubutumwa bugenewe REMA ngo igire icyo ivuga kuri iyi ngingo bwari butarasubizwa.
Hejuru y’ibi kandi hari no kwibaza impamvu inzoga zo muri Uganda zo mu bwoko buvugwa aha zigira alukolo ya 40% mu gihe izo mu Rwanda zifite 42% hakaba n’ubwo zigira 43% urugero ni nk’iyitwa Kasesa Waragi.
Birerekana ko izo mu Rwanda ari zo zizagira ingaruka nini ku baturage kurusha izo muri Uganda.

Iyi ni inkuru tuzakomeza kurambura mu gihe kiri imbere…

