Nuhura N’Igikeri Uzakibererekere Kuko Kigufitiye Akamaro

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Igikeri gifite amaso atukura.

Abana n’abantu bakuru batuye mu cyaro cyangwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bakunze kutorohera ibikeri. Babitera amabuye, bakabyicisha amasuka abandi bakabigonga nkana.

Mu mitwe yabo, abo bantu bantu baba bumva ko igikeri ari umwanda, ko nta cyo kimaze, gusa baba bibeshya.

Akamaro utu dukoko dukunda kwibera mu bishanga dufite ni kanini k’uburyo ibikeri bipfue bigashira, isi yahura n’akaga.

Mbere yo kureba akamaro k’igikeri, ni byiza kumenya uko kivuka n’uko gikura.

Kuvuka no gukura kw’igikeri biri mu bintu bitangaza abahanga mu binyabuzima. Ni urugendo rw’ubwihindurize bukomeye abahanga bita ihinduragurika ry’imiterere (metamorphosis).

Ni urugendo rurerure ruba mu byiciro bikurikirana kuva ku igi kugeza ku gikeri gikuze.

Reka tubisobanure neza:

1.Amagi (eggs)

Igikeri gitera amagi mu mazi. Aya magi aba asa n’udupira duto dufite ururenda (gel) tuyakingira ngo atagira bagiteri zitwanduza. Kenshi aba ari menshi cyane kuko si yose ashobora gukura. Bivuze ko hari menshi apfa, ariko -k’umugani w’Abanyarwanda ngo ntabapfira gushira-hari arokoka akazavamo udusimba tuzindukiza tukaba ibikeri. Akenshi ibi bisaba hagati y’iminsi itatu n’iminsi icumi.

2.Udusimba tw’amazi (tadpoles)

Mu minsi mike ikurikira itera ry’ayo magi, aya aza kuvamo udusimba dusa n’udufite uturizo twitwa udusimba tw’amazi. Tuba dusa n’ifi: dufite umurizo muremure kandi duhumeka dukoresheje udusabo two mu mazi (gills). Muri iki cyiciro tuba tutaragira amaguru, ibi bishobora gufata ibyumweru biri hagati ya bine n’ibyumweru umunani.

3.Gutangira gukuza amaguru

Nyuma y’igihe, utwo dusimba dutangira guhinduka: tubanza kumera amaguru y’inyuma, hanyuma hagakurikiraho amaguru y’imbere. Nanone dutangira guhumeka dukoresheje ibihaha aho gukoresha twa tugingo twise gills gusa.

4.Kugabanuka kw’umurizo

Uko iminsi yicuma, niko umurizo watwo ugenda ugabanuka buhoro buhoro kugeza ushizeho burundu. Muri iki gihe tuba dusa n’igikeri gito.

5.Igikeri gikuze (adult frog)

Iyoiki gice cy’impinduka kirangiye, ubwo nibyo igikeri cyuzuye tubona imusozi cyangwa mu mazi kiba kiriho cyuzuye bya nyabyo: gifite amaguru ane, gihumekera neza ku butaka no mu mazi, kandi gishobora gusimbuka no kubaho mu bidukikije.

Ibi byose kandi bifata hagati y’amezi abiri n’amezi atatu. Ibikeri biba mu mazi, ku butaka, bikamenya koga, kurira ibiti no kugendesha amaguru bisimbuka.

Nyuma yo kubona urwo rugendo rw’iyi nyamaswa itaryana, reka dusuzume akamaro ifitiye ibindi bigize urusobe rw’ibinyabuzima.

Igikeri ni inyamaswa ifite akamaro kanini cyane mu bidukikije no ku buzima bw’abantu. Reka tubisobanure mu magambo arambuye:

1.Kugabanya udukoko twangiza

Ibikeri birya udukoko twinshi cyane nk’imibu, amasazi, n’utundi dukoko dushobora guteza indwara cyangwa kwangiza imyaka.

Ibi bituma bifasha mu kurwanya indwara nka malariya ituruka ku mibu, ndetse bikarinda imyaka y’abahinzi bateye bityo bikagira uruhare mu mafunguro turya cyangwa ibyo tugaburira amatungo.

2.Kugira uruhare mu ruhererekane rw’ibiribwa (food chain)

Ibikeri biri hagati mu ruhererekane rw’ibiribwa: birya udukoko ariko na byo bikaribwa n’izindi nyamaswa nk’inyoni, inzoka n’inyamaswa zo mu mazi. Ibi bituma habaho uburinganire mu bidukikije.

Ubusanzwe ibidukikije bigize urusobe rusaba ko bimwe birya ibindi kugira ngo hatabaho kororoka kwabyo gukabije bikiganza bikabuza ibindi amahwemo harimo n’abantu.

3.Kwerekana uko ibidukikije bimeze (bio-indicators)

Ibikeri bifite uruhu rworoshye cyane biryo rwakwangirika bitagoranye. Iyo hari ihumana ry’ibidukikije (nk’amazi mabi cyangwa imiti yica udukoko), ibikeri birahazaharira cyangwa bikapfa. Bityo, iyo bibuze cyangwa bigabanutse, biba ari ikimenyetso cy’uko ibidukikije bimerewe nabi, abahanga mu kubungabunga ibidukikije bakaba babonye impuruza bagatabara.

Mu yandi magambo, ibikeri bitanga impuruza y’uko ibintu hanze aha mu ishyamba ibintu byifashe.

4.Uruhare mu bushakashatsi bwa siyansi

Abasomyi ba Taarifa Rwanda bumvise cyangwa bazumva ngo ‘ubushakashatsi bwakorewe mu bikeri bwerekanye ko…ibi n’ibi na biriya.’

Ibikeri byifashishwa mu bushakashatsi, cyane cyane mu bijyanye n’ubuvuzi n’imiterere y’umubiri (biology). Byafashije cyane mu gusobanukirwa uko imitsi n’uturemangingo (cells) bikora.

Abanyeshuri biga ibinyabuzima ku rwego rwa Kaminuza bazi ko muri buri Kaminuza hagomba kubamo ahantu hororerwa ibikeri byo gukoreraho ubushakashatsi.

5.Kongera uburumbuke bw’ubutaka

Kubera ko ibikeri biba mu mazi no ku butaka, bigira uruhare mu gutuma ubutaka bugumana ubuzima binyuze mu myanda yabyo ndetse n’uko bigira uruhare mu guhindura ibinyabuzima bito.

6.Ubwiza bw’ibidukikije n’umuco

Ibikeri bituma ibidukikije birushaho kugira ubuzima (biodiversity), kandi mu mico imwe n’imwe bifatwa nk’ibimenyetso by’imvura cyangwa amahirwe.

Mu magambo avunaguye, ngako akamaro k’ibikeri.

Ibikeri si inyamaswa zisanzwe gusa; ahubwo ni ingenzi cyane mu kubungabunga ubuzima bw’ibidukikije no gufasha abantu mu buryo butandukanye.

Kubirinda no kubungabunga aho biba ni ingenzi kugira ngo ubuzima ku isi bukomeze kuba bwiza.

Ndetse akamaro kabyo katumye bihabwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana akamaro bifitiye isi, iyo ikaba tariki 30, Mata, buri mwaka.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *