Guteza Imbere Imirimo Itanga Umusaruro Ufatika Ni Ngombwa- Min Nkulikiyinka

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Ambasaderi Christine Nkulikiyinka.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Ambasaderi Christine Nkulikiyinka asanga kugira ngo umurimo urusheho kugirira igihugu akamaro, ari ngombwa ko uba ufatika, utanga umusaruro urambye kandi ukorerwa ahatekanye.

Mu birori byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’umukozi, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, yongeye gushimangira ko Leta yiyemeje guteza imbere imirimo myiza kandi itanga umusaruro no kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Ati: “Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere imirimo myiza kandi itanga umusaruro, gushimangira ubufatanye no kureba ko iterambere ry’ubukungu rihinduka amahirwe menshi y’imibereho myiza ku Banyarwanda bose.”

Mu kwizihiza uwo  munsi, ababyitabiriye babwiwe ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbere imikorere yo kubakira abaturage ubushobozi ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.

Mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe muri Nyakanga, 1994, imibereho y’abaturage yarushijeho kuba myiza.

Ndetse imibare itangwa n’Ikigo gishinzwe ibarurishamibare yerekana ko icyizere cyo kuramba k’Umunyarwanda muri rusange kimaze kugera ku myaka irenga 60.

Ibi biterwa n’uburyo bwo kugabanya impfu z’abana bapfa bataruzuza imyaka itanu, umubare munini w’abaturage bitabira ubwisungane mu kwivuza, kubakira urubyiruko n’abagore ubushobozi mu by’imari, guhangana n’indwara zandura n’izitandura no guha abaturage uburyo bworoshye bwo kugera ku mari.

U Rwanda ruherutse no guhabwa igikombe cy’uko ruri mu bihugu bya mbere muri Afurika byubakiye abaturage babyo uburyo bwo kuzagira ubuzima bwiza mu gihe kirekire kiri imbere.

Ibi byakozwe binyuze mu kunoza uburyo bigamo, uburyo bivuzamo n’uburyo urubyiruko rufashwa guhanga imirimo.

Iki gihembo cyatangiwe i Washington muri Amerika mu byumweru bibiri bishize cyakirwa na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa.

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe abakozi, Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubufatanye mu guteza imbere ubumenyi, guhanga imirimo no kubaka ubukungu burambye.”

Ibiganiro byatanzwe byibandaga k’ukugaragaza akamaro ko gukorera hamwe hagati ya Leta, abakoresha n’abakozi mu gukemura ibibazo by’ubushomeri no guteza imbere ubukungu.

Ibi birori byahuje abakozi, abakoresha n’abafatanyabikorwa mu iterambere, hagamijwe gushimira uruhare rw’Abanyarwanda mu guhanga no kunoza umurimo bityo bagateza imbere igihugu mu nzego zitandukanye.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *