Hafi y’ahahoze gereza nkuru ya Kigali, hari gusizwa ikibanza Polisi y’u Rwanda igiye kubakamo icyicaro cyayo ku rwego rw’Umujyi wa Kigali. Kucyubaka byitezweho kuzazamura imikorere y’uru rwego binyuze mu guha abarugana serivisi zinoze.
Iki cyicaro kiri kubakwa mu Mujyi wa Kigali rwagati, inyuma y’inyubako z’uruganda rwa Sulfo, urenze gato ahahoze gereza ya 1930.
Ubusanzwe, icyicaro cy’uru rwego mu Mujyi wa Kigali kiri i Remera mu Karere ka Gasabo hafi ya AVEGA Agahozo n’ibitaro byo kwa Nyirinkwaya.

