Marco Rubio ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Guverinoma ya Amerika yavuze ko ibitero igihugu cye cyafatanyije na Isiraheli kugaba kuri Irani bise “Epic Fury” byarangiye.
Icyakora avuga ko kuba imirwano igikomeje mu muhora wa Hormuz bishyira mu kaga amasezerano y’agahenge akiganirwaho.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio yavuze ko n’agahenge kari ho gashobora gusenyuka byoroshye, kubera ibitero bikomeje kuri uriya muhora.
Rubio yagize ati: “Igikorwa cyararangiye. Twarangije icyo cyiciro.”
Yasobanuye ko ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahinduye uburyo, zishyira imbaraga mu kwirinda (defensive posture), zigamije cyane cyane kongera gutuma ubwikorezi mu muhora wa Hormuz bwongera gukora.
Uyu muhora ni inzira nto inyuramo igice kinini cy’ibikomoka kuri petelori ku isi, ariko kuva iyo ntambara yakaza umurego warafunzwe mu buryo bugaragara bigira ingaruka kuri benshi ku isi.
Gusa hari umuburo Rubio atanga…
Avuga ko n’ubwo Amerika yahagaritse ibitero kuri Irani, izirwanaho niramuka ishotowe.
Ati: “Ibi si igikorwa cyo gutera ikindi gihugu. Nta kurasa bizabaho keretse tubanje kuraswaho.”
Ibyatangajwe na Rubio bihuye n’impinduka mu mvugo z’abayobozi b’ubutegetsi bwa Trump kuri iyi ntambara, yatangiye muri Gashyantare 2026 ubwo Perezida Trump yasabaga Irani “kumanika amaboko nta mananiza” no gusenya burundu gahunda yayo ya nukiliyeri.
Muri iki gihe Rubio ari gukoresha imvugo yitondewe cyane, akagaragaza ko intumwa za Amerika ziyobowe na Jared Kushner na Steve Witkoff zigishakisha kumenya niba Irani yiteguye kugirana imishyikirano na Amerika mu buryo bwa nyabwo ndetse n’ibyo yakwemera kuganiraho.
Yagize ati: “…Tugomba kugira igisubizo cya dipolomasi gisobanutse ku ngingo ziri kuganirwaho.”
Time Magazine yanditse ko aya magambo aje nyuma y’iminsi mike ubutegetsi bwa Trump bubwiye Inteko Ishinga Amategeko ko “imirwano” na Irani yarangiye ku mugaragaro, hashingiwe ku gahenge kagezweho mu kwezi gushize(Mata), nubwo hakomeje ibitero bya misile n’indege zitagira abapilote (drones) bituruka muri Irani bikibasira ubwato bw’incuti za Amerika cyane cyane ubwa Leta ziyunze z’Abarabu.
Kuri uyu wa Kabiri kandi, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo, Pete Hegseth, yashimangiye ko agahenge kabonetse mu kwezi gushize kagihari nubwo hari ibitero byibasira ingabo za Amerika.
Perezida Trump nawe yavuze ko ubukana bw’iyo mirwano bwagabanutse, ariko ntiyasobanuye neza ikizakurikiraho niharamuka habayeho kurenga kuri ako gahenge.
Yabwiye abanyamakuru ati: “Muzabibona.”
Ariko rero ibibera mu mazi yo mu Muhora wa Hormuz byerekana ko ibintu bikiri ibubisi.
Nk’uko Hegseth yabivuze, ubwato bubiri bw’ubucuruzi gusa nibwo bwabashije kunyura muri uwo muyoboro arinzwe na Amerika kuva izo ngabo zitangiye gufungura iyo nzira nto muri iki cyumweru.
Ibigo byinshi bikora ubwikorezi bwo mu nyanja ntibyifuza kohereza ubwato muri uwo muyoboro, ufite ubugari bwa kilometero 21.
Mbere y’intambara, ubwato 130 bwarahanyuraga buri munsi bwikoreye toni nyinshi z’ibikomoka kuri petelori byabaga byoherejwe ku migabane yose y’isi.
Rubio yemeye ko kongera gufungura uwo muyoboro bigoye, asobanura ko gahunda nshya y’ubutegetsi akorera yiswe “Project Freedom” ari indi ntambwe igamije kongera gushyiraho icyo yise “uruziga rwo kurinda” ubwikorezi bwo mu nyanja.
Yongeyeho ko Amerika ari yo izikorezwa umutwaro munini w’iki gikorwa, yongeraho ko hari ibindi bihugu byatanze ubufasha mu ibanga.
Icyo Amerika ishyize imbere muri iki gihe nk’uko Rubio abivuga, ni uguhagarika gufunga uwo muyoboro byakozwe na Irani, ibintu byahungabanyije ubukungu bw’isi yose.
Rubio avuga ko iyo Amerika iza kureka Irani igatunganya ubutare bwa Uranium, yari bukore igisasu cya kirimbuzi cyari bujegeze isi nk’uko iri gukoresha umuhora wa Hormuz nk’intwaro yo kunegekaza isi.
Yashinje Irani gukomeza gushaka ubushobozi bujyanye n’ikorwa ry’intwaro harimo imashini zigezweho zo gutunganya Uranium n’ibisasu bya misile bigera kure.
Yavuze ko Irani isanzwe ivuga ko idashaka gukora bombe ya nukiliyeri, ariko akongeraho ati: “Ntibabivugisha ukuri kuzuye.”
Yunzemo ko abayobozi ba Irani “bafite ibitekerezo bidakora neza, bivuguruzanya,” ariko anabasaba gufata icyemezo “gishyize mu gaciro” cyo kujya mu mishyikirano.
Kuri iyi ngingo, Irani yavuze kenshi ko itazasubira mu biganiro na Amerika kuko nayo yicara yivuguruza, ibyo yemeye none, ejo ikabihindura.

