Urukiko rwa rubanda mu Bufaransa rwakatiye Dr. Eugène Rwamucyo gufungwa imyaka 27 mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 30.
Mu minsi itatu ishize, ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko uyu muganga yazakatirwa imyaka 30 y’igifungo nyuma yo kwerekana ubutabera ibihamya bwatangaga by’uko yagize uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare ya kera.
Perezida wa IBUKA Dr. Philbert Gakwenzire yavuze ko bishimiye uko rwakaswe.
Avuga ko icyemezo cyaraye gifashwe kerekana ko yahamajiwe ari umunyabyaha kandi ko bica umuco wo kudahana no kurwanya abahakana Jenoside yakorewe.
Ku italiki 09, Kamena, 2026 nibwo yaburanye ubwo bujurire, yiregura ko nta ruhare yagize mu byo ashinjwa ko bigize Jenoside yakorewe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye mu Majyepfo.
Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko Rwamucyo yari umwe mu bavugaga rikijyana muri Butare ndetse ngo yitabiriye inama yateranyijwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Jean Kambanda.
Uyu ari mu ba mbere biyemereye uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yaburanaga mu rukiko rwa Arusha.
Muri iriya nama yabaye ku italiki 14, Gicurasi, 1994, bivugwa ko Dr. Eugène Rwamucyo yashyigikiye igitekerezo cy’uko Abatutsi bagombaga kwicwa.
Ubushinjacyaha buvuga ko yayoboye ibikorwa byo kujugunya Abatutsi biciwe mu bice bitandukanye bya Butare hakoreshejwe kingatinga kandi muri abo bajugunywe harimo n’abari bakiri bazima.
Abashinjacyaha bagaragaza ko yabikoze agamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside, we akiregura ko atigeze ahisha imibiri y’Abatutsi, kuko ngo ntibyari gushoboka guhisha ubwicanyi bwamaze ibyumweru byinshi bugaragarira bose.
Rwamucyo yari umwe mu ntiti u Rwanda rwari rufite icyo gihe, akaba ibyo yakoraga yari abizi nk’uko Dr Gakwenzire yabibwiye RBA.

