Hashize hafi amezi ane hatangijwe igikorwa cya FARDC cyo kwambura intwaro no gucyura mu Rwanda abarwanyi b’umutwe wa FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda), ariko kugeza ubu nta musaruro ugaragara kiratanga nk’uko raporo za Leta zibigaragaza.
Iki gikorwa cyatangijwe ku wa 30 Werurwe mu mujyi wa Kisangani, kikaba cyari kigamije gushyira mu bikorwa imwe mu ngingo z’ingenzi z’amasezerano ya Washington arebana n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.
Nyamara, kugeza ubu nta raporo yemewe n’inzego za Leta ya Congo igaragaza ko hari intambwe ifatika imaze guterwa.
Igihe icyo gikorwa cyatangiraga, FARDC yari yatangaje ko intego ari ugushishikariza abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi ku bushake cyangwa bakazamburwa ku ngufu, hanyuma bagasubizwa mu Rwanda.
Ariko ku rwego rw’ibibera ku rugamba, hakomeje kuboneka imbogamizi zikomeye.
Ahantu hafatwa nk’ibirindiro bikuru bya FDLR ni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Kubera ko muri iki gice hari abarwanyi ba AFC/M23 bahangana na Leta ifatanyije na FARDC, bituma ingabo za FARDC zitabasha kuhagera.
Ikindi kibazo gikomeye ni ugutegura isubizwa mu Rwanda ry’abarwanyi bemera gutaha ku bushake.
Ibyo bisaba ubufatanye bwa hafi hagati ya DRC, u Rwanda n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, nyamara umubano hagati ya Kigali na Kinshasa uracyarangwa no kutizerana.
Nubwo bimeze bityo, gusenya no kwambura intwaro umutwe wa FDLR biri mu ngingo z’ingenzi z’amasezerano ya Washington.
U Rwanda ruvuga ko uwo mutwe ugomba kubanza gukurwaho nk’ikintu cy’ibanze mbere y’uko rukuraho ingamba zarwo z’umutekano, zirimo no gukurayo ingabo zarwo nk’uko ayo masezerano abiteganya.
Perezida Paul Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko u Rwanda rutakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi kuko ruzi neza ko hakurya yarwo hari abahigira kuzarugirira nabi.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig Gen Patrick Karuretwa nawe yabwiye RBA ko ibyo rutabikora kuko byaba bisa no kwiyahura.
Amakuru atangwa n’abasesenguzi n’abashinzwe umutekano agaragaza ko ikibazo gikomeye ari uburyo FDLR yakwamburwa intwaro kandi isanzwe ikorana bya hafi na FARDC.
Bemeza ko iki kibazo kitazakemuka hatabayeho ubushake bwa politiki busesuye bwa Kinshasa kuko ari kimwe mu bibazo bikomeye bikomeje kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Washington.
FDLR washinzwe mu mwaka wa 2000, ugizwe ahanini n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda (ex-FAR) n’Interahamwe bahungiye muri Congo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda rufata FDLR nk’umutwe w’iterabwoba ukomeje guteza umutekano muke ku mipaka yarwo.
Amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganya ko FDLR igomba kwamburwa intwaro no gucyurwa mu Rwanda.
Ateganya kandi ko ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo bigomba guhagarara.
Impande zombi zigomba kubahiriza ubusugire bw’ibihugu no kwirinda gufasha imitwe yitwaje intwaro.
Hagomba kubaho ubufatanye mu kugarura amahoro n’umutekano ndetse no guteza imbere ubukungu bw’akarere.
Impamvu iki kibazo gikomeye
U Rwanda rumaze imyaka myinshi ruvuga ko kuba FDLR igikomeje gukorera muri kiriya gihugu ari imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma rufata ingamba z’umutekano ku mupaka warwo.
Ku rundi ruhande, Leta ya DRC ishimangira ko igamije kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ikorera ku butaka bwayo, ariko ikavuga ko kubigeraho bisaba ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere n’umuryango mpuzamahanga.
Kubera iyo mpamvu, ikibazo cya FDLR gikomeje kuba kimwe mu bibazo by’ingenzi bigena uko umubano hagati y’u Rwanda na DRC uhagaze ndetse n’uko amasezerano ya Washington azashyirwa mu bikorwa.

