Ibi biri mu byo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Alexis Kamuhire yagarutseho muri raporo yaraye agejeje ku Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Imitwe yombi, yerekanaga uko ingengo y’imari y’igihugu yakoreshejwe mu ngengo yayo ya 2025 irangirana na Kamena buri mwaka.
Ni raporo ngarukamwaka ageza ku bagize Inteko ishinga amategeko ibereka uko aba yarasanze inzego za Leta zarakoresheje amafaranga zagenewe na Minisiteri y’imari n’igenamigambi.
Kamuhire avuga ko nubwo muri rusange yasanze ibigo byarakoresheje neza amafaranga byagenewe ku kigero kirenze 90%, hari ibikwiye kunoga birimo intege nke zigaragara mu gutegura no gucunga neza amasezerano ajyanye n’imikoreshereze y’imari mu mishinga runaka.
Ibi bituma hari ubwo imishinga ya Leta itinda gutangira gushyirwa mu bikorwa cyangwa se yanatangira, kurangirizwa ku gihe cyemeranyijweho bikadindira, kandi ibyo byose biteza igihugu igihombo.
Raporo Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yaraye agejeje ku Nteko ni iyerekana uko ibigo ashinzwe kugenzura byakoresheje umutungo wa Leta kugeza tariki 30, Kamena, 2025 ubwo ingengo y’imari ya Leta iba yarangiye gushyirwa mu bikorwa.
Mu igenzura urwego ashinzwe rwakoze, byagaragaye ko hari inzego 17 zatinze gusinya amasezerano 119 yo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, yose hamwe akaba yari afite agaciro ka Miliyari Frw 684.56.
Uko gukererwa kwarengaga umwaka kuko kwari hagati y’iminsi 50 na 514.
Alexis Kamuhire ati: “Ibi byatumye imirimo yari iteganyijwe gukorwa itangira itinze, bigira ingaruka ku igenamigambi n’ikorwa ry’imishinga ifitiye abaturage akamaro.”
Ikindi kibazo yasanze mu igenzura yakoreye ibigo, ni icy’uko hari zimwe muri zo zatinze gusesengura inyandiko z’ipiganwa zatanzwe na ba rwiyemezamirimo bituma nabo batinda guhabwa amasoko bityo no kuyatangiza biradindira.
Nk’ubu, raporo ya Kamuhire igaragaza ko amasoko 39 afite agaciro ka Miliyari Frw 61.56 yatinze gusesengurwa ku bukererwe bujya kungana n’umwaka wose ni ukuvuga ubungana n’iminsi 349, byerekana intege nke mu igenamigambi ry’amasoko ya Leta.
Imbere y’Abadepite 80 bagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yavuze ko indi ngingo yasanze imunga ubukungu bw’igihugu ari iya ba rwiyemezamirimo bahabwa amafaranga ya ‘avansi’ batarahabwa aho bazakorera imirimo y’isoko batsindiye.
Abenshi muri bo bagwa mu mutego wo kuyakoresha icyo batayageneye, agakoreshwa igihe cyayo kitaranagera.
Yatanze urugero rwa miliyari Frw 15.07 zahawe ba rwiyemezamirimo ariko nyuma y’amezi 10 kugeza kuri 11 imirimo ikaba itaratangira.
Iyo batayakoresheje icyo bayaherewe kandi ku gihe biyemje, barayabika, ntagire icyo akora cyari buzabe ingirakamaro ku bagenerwabikorwa.
Ndetse hari amasezerano 32 yarangije igihe cyayo ariko imirimo yo gushyira mu bikorwa ibiyakubiyemo ikaba igikomeje, kandi ayo masezerano afite agaciro ka miliyari Frw 177.14 n’ubukererwe bw’imyaka itandatu.
Alexis Kamuhire avuga ko ingaruka z’ibi ari uko amafaranga aba azakoreshwa muri iyi mishinga yiyongera bitewe n’uko iba izakenera ikurikiranabikorwa ry’inyongera kandi rifata ikindi gihe mbere kitari ngombwa.
Yatanze urugero rw’uko iryo tinda ryatumye agaciro k’ikurikiranabikorwa ry’iyo mishinga kiyongeraho miliyari Frw 4.76.
Ingingo ya 167 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda niyo iha Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta inshingano zo kugenzura inzego za Leta no kugeza ku Nteko ishinga amategeko raporo y’uko yasanze ibintu byifashe.
Ubu bugenzuzi bufasha gushimangira ihame ryo kubazwa inshingano no gukoresha neza umutungo wa Leta, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kunoza itegurwa by’ibaruramari n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Raporo yaraye igejejwe ku Nteko ishinga amategeko igizwe n’imibumbe ibiri, uwa mbere ukubiyemo ibyagaragaye mu nzego zagenzuwe, ibyagaragaye byarebewe mu byiciro, ibyo inzego zihuriyeho, imyanzuro y’igenzura n’ishyirwa mu bikorwa ry’inama zatanzwe mu igenzura ryabanje.
Umubumbe wa kabiri ni raporo ku ishusho rusange y’umutungo n’imari bya Leta.
Umubumbe wa 1 ni incamake ya raporo 257 zatanzwe mu mwaka wa 2025(mu mwaka wa 2024 ho hatanzwe raporo 242) zahawe inzego zagenzuwe ku bitabo by’ibaruramari n’iyubahirizwa ry’amategeko, uwo mubumbe ukabamo kandi raporo 18 z’ubugenzuzi ku byakorewe abaturarwanda mu mibereho yabo rusange n’ibindi.
Mu nyandiko y’iriburiro ry’iyi raporo, Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta agira inama inzego zirebwa nayo ko buri rwego rwazakemura ibibazo byarugaragayemo, bikihutisha iterambere na serivisi zigenewe abaturage.

