Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Justin Nsengiyumva, aritabira irahira rya Ismael Omar Guelleh uri bwemerere imbere y’abaturage be n’amahanga ko azayobora Djibouti akurikije uko Itegeko Nshinga ribiteganya.
PM Justin Nsengiyumva ahagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango.
Ku kibuga cy’indege, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Abdoulkader Kamil Mohamed.

Tariki 12, Mata, Perezida Kagame yahamagaye mugenzi we wa Djibouti amushimira intsinzi yongeye kubona nyuma y’indi myaka yari amaze ayobora iki gihugu gito ariko gikungahaye kiri mu Ihembe rya Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko yiteguye gukomeza gukorana bya hafi na Djibouti mu guteza ubukungu, ishoramari n’imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Guelleh w’imyaka 78 y’amavuko yongeye gutorerwa manda y’imyaka itanu nyuma yo gutsinda amatora yabaye tariki ya 10 Mata 2026, aho yabonye amajwi 97.8% nk’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo byabigaragaje.
Abitabiriye ayo matora barengaga 80% by’abemerewe gutora.
U Rwanda na Djibouti bimaze imyaka byinshi bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi n’ubukungu, ubufatanye bw’ibihugu byombi bukaba buri mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (ICT), ubwikorezi ndetse n’ishoramari.
Djibouti iri mu bihugu gifite umwanya ukomeye mu bucuruzi mpuzamahanga kubera icyambu cyacyo kiri ku Nyanja Itukura, kikaba ari inzira y’ingenzi y’ubucuruzi hagati ya Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati ndetse n’u Burayi.
U Rwanda, nk’igihugu kidakora ku Nyanja, rukomeje gushaka uburyo bwo kwagura amasoko n’imikoranire n’ibihugu byo mu ihembe rya Afurika kugira ngo rwihutishe iterambere ry’ubukungu n’ubucuruzi mpuzamahanga.


