RDB Ntikurikirana Neza Niba Amafaranga Agenerwa Abaturiye Za Pariki Abageraho

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read

Ibigaragara muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta byerekana ko hakiri amafaranga adakoreshwa icyo yagenewe bikadindiza imibereho myiza y’abaturage.

Nk’ubu Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) runengwa ko hari amafaranga rwageneye uturere turindwi duturiye Pariki z’u Rwanda ngo ateze imbere abazituriye ariko ntabahabwe yose.

Muri iriya Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta hagaragaramo ko umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025 amafaranga atangwa muri gahunda yo gusaranganya umusaruro uva mu bukerarugendo yari akiri ku makonti atarakoreshwa.

Muri icyo gihe, RDB yahaye uturere duturiye pariki Miliyari Frw 4.72 muri gahunda yo gusaranganya abaturage bo mu turere twegereye pariki umusaruro uva mu bukerarugendo mu rwego rwo guteza imbere imibereho yabo.

Icyakora, abagenzuzi -nyuma yo gusuzuma raporo uturere twatanze ku ikoreshwa ry’ayo mafaranga mu mishinga yemejwe mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2025- basanze ayo mafaranga yaratanzwe ku kigero cyo hasi.

Kuri Miliyari Frw 1.42 zahawe uturere turindwi twa Musanze, Karongi, Rusizi, Kayonza, Ngororero, Rutsiro na Nyaruguru, hari hamaze gukoreshwa 12% gusa.

Bivuze ko kugeza muri Mutarama 2026 utwo turere 7 twari tutarakoresha Miliyari Frw 1.26.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta Alex Kamuhire avuga ko kuba habaho gutinda guha abaturage ayo mafaranga mu mishinga ibagenewe, bidindiza imibereho yabo.

Muri raporo haranditse hati: “Kuba ayo mafaranga akoreshwa ku kigero kiri hasi bishobora gutuma intego zo guteza imbere imibereho y’abaturage zitagerwaho.”

Ikigo RDB cyagiriwe inama yo gukorana n’uturere imishinga yatewe inkunga igashyirwa mu bikorwa kugira ngo intego zateganyijwe zigerweho.

Gahunda yo gusaranganya abaturiye za pariki umutungo wazo bikozwe na RDB yitwa Tourism Revenue Sharing Program.

Yatangiye mu 2005 igamije gufasha abaturage baturiye pariki kubona inyungu mu bukerarugendo no kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije n’inyamaswa zo muri pariki.

RDB ifata 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo bwo muri pariki z’igihugu.

Ayo mafaranga ashyirwa mu mishinga iteza imbere abaturage baturiye pariki.

Imishinga yemezwa ku bufatanye bw’abaturage, inzego z’ibanze na RDB.

Akenshi amafaranga akoreshwa mu kubaka amashuri, amavuriro, ibikorwa by’amazi meza, gutanga amatungo, gufasha amakoperative, gutuza abaturage cyangwa kububakira inzu,no guteza imbere ubuhinzi n’imibereho myiza.

Mu ntangiriro hasaranganywaga 5% by’umusaruro w’ubukerarugendo, ariko kuva mu 2017 byagejejwe kuri 10%.

Kugeza mu 2019 gahunda yari imaze gushorwamo arenga miliyari Frw 5.2 mu mishinga 647 ifasha abaturage baturiye pariki.

Inkuru zo mu 2025 zigaragaza ko abaturage baturiye Pariki y’ibirunga bamaze kungukira muri iyo gahunda amafaranga arenga miliyari Frw 6.8 mu mishinga 695.

Gahunda yafashije cyane kugabanya ibikorwa byo kwangiza pariki n’ubuhigi butemewe, kuko abaturage batangiye kubona inyungu zituruka ku kubungabunga pariki.

Ifoto: Jean-Guy Afurika:CEO wa RDB

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *