Trump Yubakiwe Ikibumbano Cye Gisize Zahabu

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Don Colossus, igishushanyo cyerekana Trump gisize zahabu.

Donald Trump yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gushyigikira no kwishimira igishushanyo kinini cya zahabu cyamwubakiwe ikibumbano kitwa Don Colossus kiri ahitwa Trump National Doral Miami.

Iki gishushanyo gifite uburebure bwa metero zisaga esheshatu (22 feet), cyiswe “Don Colossus,” gisizwe zahabu.

Cyatashywe ku mugaragaro mu cyumweru gishize mu birori byari biyobowe na Pasiteri Mark Burns, umwe mu bajyanama ba Trump bamaze igihe kinini bamugira inama mu by’imyizerere n’amadini.

Trump yavuze ko iki gishushanyo cyatewe inkunga n’itsinda ry’abamushyigikiye mu bya politiki ndetse n’itsinda ry’abacuruza amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga rya cryptocurrency rizwi nka $PATRIOT.

Mu butumwa yasohoye kuri uyu wa Gatanu, Trump yavuze ko yishimiye cyane uko abamushyigikiye bakoze ibishoboka byose kugira ngo icyo gishushanyo cyuzure.

Yagize ati: “Iki ni igishushanyo cyubatswe muri Doral n’itsinda rinini ry’abashyigikiye politiki yanjye bifuzaga kugira igishushanyo cyanjye. Ndabashimira cyane ku nkunga yabo n’ibyo bakoze byose kugira ngo birangire neza.”

Trump yavuze kandi ko abakina golf ahazwi nka “Blue Monster” muri Doral bakunze cyane icyo gishushanyo, ndetse yemeza ko uko imyaka izagenda ishira kizahinduka kimwe mu bimenyetso bikomeye biranga ako gace.

Nubwo Trump n’abamushyigikiye bishimira icyo gikorwa, hari abandi batabyakiriye neza.

Bamwe mu banenga Trump bagereranyije icyo gishushanyo n’“inyana ya zahabu” ivugwa muri Bibiliya, ikimenyetso cy’ugusenga ibigirwamana.

Iby’iki gishushanyo cya zahabu muri Bibiliya kiboneka mu Buhanuzi bwa Daniyeli igice cya 3:1-33.

Nyuma y’aho gisohokeye, Pasiteri Mark Burns yahise asohora itangazo rirerire asobanura ko icyo gishushanyo kitagamije gusimbura Imana cyangwa gusengwa.

Ati: “Biratangaje kubona abantu bihutira kugereranya iki gishushanyo cyiza cyakozwe n’abarenga ibihumbi 6 b’abakunzi b’Igihugu n’inyana ya zahabu cyangwa gusenga ibigirwamana. Dusenga Yesu Kristo wenyine.”

Yakomeje avuga ko nubwo umuntu ashobora kutemera Trump, bidakwiye gufata icyo gishushanyo nk’ikigirwamana, ahubwo ko ari ikimenyetso cyo gukunda igihugu no gushyigikira Perezida.

Iki gishushanyo cyanenzwe kandi n’abanyamakuru ndetse n’abanyabugeni bakora ibiganiro byo gusetsa kuri televiziyo.

Stephen Colbert yavuze ko icyo gishushanyo ari “ugusenga kw’imyidagaduro,” naho Jon Stewart na we agikomoza mu rwenya rugamije kukininura.

Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike Trump na bwo anenzwe cyane nyuma yo gusangiza abantu ifoto yakozwe n’ubwenge bw’ubukorano (AI) imugaragaza asa na Yesu Kristo, yambaye nk’umuhanuzi kandi amaboko ye abengerana.

Nyuma Trump yaje gusobanura ko atari agamije kwiyerekana nka Yesu, ahubwo ko yabonaga iyo foto yamwerekanaga nka muganga.

Amakuru avuga ko igitekerezo cyo gukora iki gishushanyo cya zahabu cyatangiye muri Kanama 2024 nyuma y’igitero cyari kigamije kwivugana Trump mu mujyi wa Butler muri Pennsylvania.

Cyakozwe n’umunyabugeni witwa Alan Cottrill.

Imiterere yacyo igaragaza Trump azamuye igipfunsi mu kirere nyuma y’icyo gitero.

Si ubwa mbere habonetse igishushanyo cya zahabu cya Trump.

Mu nama ya Conservative Political Action Conference (CPAC) yabaye mu mwaka wa 2021, herekanywe ikindi gishushanyo gito cya zahabu abantu bifotozanyaga na cyo.

Hari kandi amashusho yakozwe n’ubwenge buhangano Trump yatangaje muri Werurwe agaragaza uko isomero rye rya Perezida rizaba rimeze imbere, harimo n’ibishushanyo bibiri bya zahabu bye, ibintu byakuruye impaka ndetse n’uburakari bwa Guverineri wa California, Gavin Newsom.

Kuva Trump yasubira ku butegetsi, isura n’ibirango bye byakomeje kugaragara ahantu henshi, harimo pasiporo zidasanzwe, ibiceri by’urwibutso ndetse n’amabendera yashyizwe ku nyubako zimwe za Leta.

Mu mpera za 2025, hafi y’inyubako ya Capitol i Washington D.C., hashyizwe igishushanyo cya bronze cyagaragazaga Trump afatanye ikiganza na Jeffrey Epstein, ibintu byongeye gukurura impaka ku mubano wigeze kuvugwa hagati yabo.

Epstein yari umukire w’Umunyamerika wahamijwe gucuruza abantu cyane cyane abagore yakoreshaga mu buraya bwamwinjirizaga agatubutse.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *