Umugabo ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yapfuye nyuma yo gufatirwa hanze n’abashinzwe umutekano asohotse mu iduka rikomeye muri Dublin aho bivugwa ko yari amaze kwiba umubavu.
Yves Sakila, wari ufite imyaka 35, yapfiriye mu bitaro nyuma yo gufatwa no gushyirwa hasi agakandagirwa ku gakanu kugeza umwuka uheze.
Amashusho yasakajwe kuri murandasi agaragaza Sakila aryamishijwe hasi ku muhanda n’abagabo benshi mu gihe kingana hafi n’iminota itanu, umwe mu bashinzwe umutekano agaragara asa n’umushinze ivi ku mutwe cyangwa ku ijosi rye, mu gihe abaguzi bari hafi babirebaga.
Ababyeyi basunikaga utugare tw’abana na bo bagaragaraga bareba uko Sakila yavugaga cyane arimo gutaka, mu gihe abarinzi bamubwiraga bati: “Guma hasi.”
Nyuma y’iminota irenga itatu, Sakila yasaga n’utagifite icyo akora, maze abamufashe baramurekura.
Umwe mu barinzi yagaragaye yikoze agapfukamunwa ku mutwe asa n’ufite ubwoba ahamagaraga kuri telefoni.
Polisi ya Ireland yavuze ko abashinzwe umutekano bafashe Sakila nyuma gato ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, bakeka ko yibye ibintu mu iduka, mbere y’uko bamukandagiye ku gakanu kugeza umwuka uheze.
Sakila, wari umaze kuba muri Ireland kuva mu 2004, yahise ajyanwa mu bitaro aza kugwayo.
Amashusho y’ibyabaye yateje uburakari mu miryango y’abanyamahanga n’abaturage ba nyamuke bo muri Ireland.
Minisitiri w’Intebe wa Ireland, Micheál Martin, yavuze ko ibyabaye bigomba “gukorwaho iperereza ryimbitse kandi ryuzuye.”
Yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ku wa Kabiri ati: “Ibyabaye byose bigomba gusuzumwa no gukorwaho iperereza ryimbitse kandi ryuzuye. Ibi biteye impungenge cyane.”
Polisi yavuze ko iperereza ku byabaye rikomeje, yongeraho ko hari umugabo w’imyaka 80 wakomerekeye aho byabereye ubwo Sakila yageragezaga guhunga.
Urwego rwigenga rushinzwe kugenzura imyitwarire ya polisi muri Ireland, ruzwi nka Fiosrú, ruri gukora iperereza kuri iki kibazo nyuma yo kubimenyeshwa na polisi.
Ihuriro rirwanya ivanguramoko muri Ireland (Irish Network Against Racism) ryagaragaje impungenge ko Sakila ashobora kuba yarakoreshejweho ingufu z’umurengera, rivuga ko “urupfu rw’umugabo w’umwirabura muri ibi bihe ruteye impungenge zikomeye.”
Sanaa Basit, umusemuzi akaba n’umubyeyi w’abana babiri wimukiye muri Ireland avuye muri Sudani imyaka 10 ishize, yavuze ati: “Sinabashaga gusinzira nijoro. Nakomeje kureba iyo videwo inshuro nyinshi.”
Laure Zoya, Visi Perezida w’Umuryango w’Abanye-Congo baba muri Ireland, yavuze ko abanyamuryango babo — bari mu miryango ya mbere y’Abirabura yimukiye muri Ireland — batewe ubwoba nibyabaye kandi ko aho bari hose bumva badatekanye.
Yongeyeho ko Sakila yimukiye muri Ireland akiri muto cyane, kuri we agasanga Ireland y’ubu iteye inkeke ugereranyije niyo mu myaka 30 ishize.
Uwapfuye aherutse gushyingurwa ku wa Kabiri saa sita z’amanywa, kandi hari abantu benshi bagihurira aho yashyinguwe bakamwunamira.

