Amerika Yatangaje Ko Cuba Iyiteje Akaga

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Marco Rubio yavuze ko Cuba ari “ikibazo ku mutekano wa Amerika kandi ko amahirwe yo kugirana amasezerano y’amahoro nayo “atari menshi”.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio, yabibwiye abanyamakuru mbere yo kujya muri Suwede mu nama ya NATO.

Aya magambo ye aje nyuma y’umunsi umwe gusa Amerika ishinje uwahoze ari Perezida wa Cuba, Raúl Castro, icyaha cy’ubwicanyi kubera ihanurwa ry’indege ebyiri mu 1996 ryahitanye Abanyamerika.

Rubio yavuze ko icyo Washington yifuza ari “igisubizo cya dipolomasi”, ariko aburira ko Perezida Donald Trump afite uburenganzira n’inshingano byo kurinda igihugu cye ku kintu icyo ari cyo cyose gishobora kugitera ikibazo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cuba, Bruno Rodríguez, we yashinje Rubio “kubeshya” kandi avuga ko Cuba itigeze iteza ikibazo ku mutekano wa Amerika.

Rubio yabwiye abanyamakuru ku wa Kane ati: “Dipolomasi niyo twifuza mu mubano na Cuba”, ariko yongeraho ati: “Ndababwiza ukuri, amahirwe y’uko ibyo byagerwaho, urebye abo turi gukorana ubu, ntabwo ari menshi.”

Yavuze ko Cuba yamaze kuba “kimwe mu bihugu by’ingenzi bishyigikira iterabwoba muri aka karere”, ibintu Rodríguez yahakanye yivuye inyuma mu butumwa yashyize kuri X.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cuba yanenze Rubio kuba ashaka “gushora igihugu mu ntambara, anashinja Guverinoma ya Amerika “gutoteza igihugu cye mu buryo bukomeye kandi buhoraho”.

Cuba iri mu bibazo bikomeye by’ibura rya lisansi, ibintu byarushijeho gukomera kubera icyo bavuga ko ari ihagarikwa rya peteroli rikozwe na Amerika, mu gihe iri no gushyirwaho igitutu n’ubutegetsi bwa Trump ngo yemere amasezerano.

Mu mezi ashize, abaturage ba Cuba babuze kenshi umuriro w’amashanyarazi kandi bikamara igihe kirekire ndetse n’ibura ry’ibiribwa.

Rubio yavuze ko Cuba yemeye inkunga y’ubutabazi ya Amerika ingana na miliyoni $ 100.

Trump yakomeje kugaragaza ubushake bwo gushyira igitutu kuri Cuba kandi yavuze ku mugaragaro ko ashaka gukuraho ubutegetsi bwa gikomunisiti buri La Havane.

Amerika yasabye impinduka za politiki n’ubukungu, nubwo ibisobanuro birambuye bitarasobanuka neza uretse guhindura ubuyobozi.

Ibyo birimo gufungura ubukungu ku bashoramari b’amahanga no guhagarika ibikorwa by’inzego z’ubutasi z’u Burusiya cyangwa iz’u Bushinwa zikorera kuri icyo kirwa gituranye na Amerika Majyepfo yayo.

Hari abavuga ko Amerika ishaka kuzahindura Cuba nk’uko yabigenjereje Venezuela ubwo yakuragaho uwahoze ayiyobora witwaNicolás Maduro muri Mutarama, 2026 imushimutanye n’umugore we.

Abanyamakuru babajije Rubio niba Leta ye izageza Castro muri Amerika kugira ngo aburanishwe, arasubiza ati: “Sinavuga uburyo twamuzana hano. Niba twanabikora, kuki nabwira itangazamakuru gahunda zacu?”

Umushinjacyaha Mukuru w’agateganyo, Todd Blanche, watangaje ibyo birego i Miami ku wa Gatatu, yavuze ko Amerika “iteganya ko azaza hano, ku bushake bwe cyangwa mu bundi buryo.”

Ku wa Kane kandi, Rubio yatangaje kuri X ko Amerika yafashe Adys Lastres Morera, mushiki we umwe mu bayobozi bakomeye b’ikigo cya gisirikare cya Cuba gicunga ibice byinshi by’ubukungu bw’icyo gihugu.

Rubio yavuze ko Morera yari atuye muri Florida “mu gihe yanafashaga ubutegetsi bwa gikomunisiti bwa Havana”.

Yafashwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka kandi azaguma afunzwe mu gihe hagitegerejwe ko yirukanwa akava muri Amerika.

Trump yavugiye mu Biro bye ko Cuba ari “igihugu cyananiranye” kandi ko ubutegetsi bwe buri kugerageza kubafasha “mu buryo bw’ubutabazi”.

Yavuze ko Abanyamerika bakomoka muri Cuba “bashaka gusubira mu gihugu cyabo” bagafasha Cuba gutera imbere.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *