Connect with us

Mu mahanga

M23 Iracyafite Bunagana Kandi Yafashe N’Ahitwa Kalengera

Published

on

Isangize abandi

Abarwanyi ba M23 bakomeje kwihagararaho mu ntambara bari kurwana n’ingabo za DRC zishaka kubirukana  aho bari basanzwe barafashe mu mezi ashize. Icyakora abo barwanyi baracyafite umujyi wa Bunagana ndetse amakuru avuga ko baraye bifashe n’ahandi hitwa Kalengera.

Kalengera aho ni muri Rutshuru hafi y’ahitwa Kabindi.

Bafashe Kalengera nyuma y’uko byavugwaga ko bari barangamiye kwigarurira Kibumba.

Mu mpera z’Icyumweru gishize,  M23 yafashe ibice bitandukanye birimo ahitwa Ntamugenga.

Ahandi bafashe ni  ahitwa Muhimbira na Nyaluhondo.

Ikinyamakuru https://drcactu.cd/  nicyo giherutse kwandika ko biriya bice byafashwe na M23 ndetse ngo abasirikare b’ingabo za DRC bahundiye mu bitaro biri hafi aho.

Gufata agace ka Ntamugenga biri guha amahirwe abarwanyi ba M23 kuko bashobora kuhifashisha bagana mu Mujyi wa Goma.

Ingabo za DRC ziherutse kongera  kwikoma u Rwanda zivuga ko ingabo zarwo ari zo zagabye ibitero ku birindiro byazo.

Ngo zabikoze zitwikiriye ko ari M23 iri kubikora.

U Rwanda rwo ruvuga ko ibibazo bitumye intambara ivuka muri DRC ari yo bireba n’abaturage bayo ndetse n’abayobozi bayo, ko ntawe ukwiye kubiruzanamo.

Ku rundi ruhande ariko, ingabo za DRC zivuga ko ziri kwitwara neza ku rugamba.

M23 Yigaruriye Agace Kagana i Goma

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version