Umuntu ukekwaho kurasa ku barinda umutekano ku Biro bya Perezida Donald Trump yishwe nyuma yo kurasana n’abashinzwe umutekano byagize itsinda bita Secret Service, bikaba byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, nk’uko abayobozi babyemeje.
CBS yavuze ko uwo muntu yitwaga Nasire Best akaba yari akiri muto kuko yari afite imyaka 21 kandi yari asanzwe azwi n’urwego rushinzwe kurinda abayobozi kandi afite amateka agaragaza ko afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Perezida wa Amerika Donald Trump yashimiye abapolisi ko bakoze vuba kandi kinyamwuga mu guhagarika uwo muntu aho yavuze ku rubuga Truth Social ko uwo muntu asanganywe amateka y’urugomo.
Iri rasana ryabaye hashize ukwezi gusa undi muntu arashe mu birori bya White House Correspondents’ Dinner, Trump yari yakiriyemo abanyamakuru bakorera mu Biro bye.
Ibyabaye ku wa Gatandatu biracyakorwaho iperereza, kandi imihanda ikikije White House yakomeje gufungwa kugeza bukeye.
Ubundi ababibonye bavuga ko mbere gato ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’aho muri Amerika (23:00 GMT), umugabo yakuye imbunda mu gikapu cye maze “atangira kurasa” ari hanze ya Perezidansi ya Amerika ari mu ihuriro ry’umuhanda wa 17th Street na Pennsylvania Avenue NW i Washington DC, hafi y’inyubako yitwa Eisenhower Executive Office Building.
Abashinzwe umutekano ba Secret Service bari kuri iyo nguni bahise barasana nawe baramukomeretsa, ajyanwa mu bitaro ariko agwa yo.
Undi muntu wari aho yarakomeretse muri iryo rasana, ariko amakuru kuri we ntaramenyekana.
Hagati aho kandi Perezida Donald Trump yari mu Biro bye ubwo ibyo byabaga.
Nyuma, ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko uwo muntu yakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa revolver.
Umuntu umwe uzi neza iby’iperereza yabwiye CBS ko Best yigeze kugerageza kwinjira muri Perezidansi ya Amerika hari muri Nyakanga 2025 maze afatwa n’abapolisi bari hafi aho.

