MINECOFIN Igiye Kongera Ashyirwa Mu Kubakira Abarokotse Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
3 Min Read
Umwe mu midugudu y'abarokotse Jenoside yo mu Karere ka Huye ahitwa Gishamvu. Ifoto@Akarere ka Huye.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) itangaza ko igiye kongera ingengo y’imari yo kubakira abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mwanzuro ukirikiye ubuvugizi bwakozwe n’Abadepite nyuma y’uko basanze iki kibazo gikwiye kuba mu bigomba gukemuka byihuse.

Uyu mwanzuro kandi waraye ugarutsweho ubwo Abadepite bemezaga ibyo Sena nayo yemeje nyuma yo gusuzuma imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026–2027 n’ingamba zo mu gihe giciriritse kugeza mu mwaka wa 2029, iherutse gutangazwa na MINECOFIN.

Odette Uwamariya uyobora Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo bya Leta yavuze ko ibiganiro bagiranye na MINECOFIN bayeretse ko ari ngombwa kongera ibikorwa byo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko babishyize mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Uwamariya avuga ko buri Karere kahawe Miliyari Frw 5 zo gukora uwo murimo uretse kamwe byagaragaye ko karangije icyo gikorwa, ariko ntiyatangaje ako ari ko.

Ati: “Mu biganiro na MINECOFIN, byagaragaye ko hari ibyateganyijwe mu kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri iyi ngengo y’imari. Uturere twose twagenewe ingengo y’imari irenga miliyari Frw 5.”

Icyemezo kugena ayo mafaranga cyafashwe nyuma y’uko Abadepite n’Abasenateri basuzumye imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya 2026/2027 bagasanga nta mafaranga yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yari yateganyijwe.

Si ayo kubaka inzu nshya gusa, ahubwo harimo n’ayo gusana izishaje bari basanzwe babamo.

Nubwo ari uko bimeze, MINUBUMWE iherutse kubwira abagize iriya Komisiyo ko Guverinoma ibinyujije muri yo( ni ukuvuga iyo Minisiteri), muri MINALOC no muri MINECOFIN, ko gahunda yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye izajya ikorwa nk’uko bigenda ku Banyarwanda muri rusange.

Ibi byavuzwe na Dr. Jean Damascène Bizimana uyobora MINUBUMWE hari ku italiki 12 Gicurasi(5) 2026.

Mbere y’aho, hari impuruza yari yaratanzwe n’Abadepite bavugaga ko imibereho y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi imeze nabi cyane cyane iy’abatuye mu nzu zishaje.

Basabaga ko aho bishoboka zasanwa, bitaba ibyo hakubakwa izindi.

Umwe muri bo witwa Epiphanie Mukampunga watanze imibare igaragaza uburemere bw’iki kibazo, akavuga ko hari inzu 29,232 z’abarokotse zikeneye gusanwa naho izindi 6,973 zikaba zikwiye gusenywa hakubakwa inshya.

Icyakora inyinshi muri izi zarasanwe, gusa abagize Inteko ishinga amategeko basanga mu ngengo y’imari itaha, ari ngombwa ko hashyirwamo andi mafaranga muri iki kintu hagamijwe ko abarokotse baba ahantu habahesha ishema.

Izindi ngingo Abadepite batangaje ko zikwiye kongerwamo amafaranga muri iriya ngengo y’imari ni izirekeye kongera ingengo y’imari mu bikorwa remezo by’ubwikorezi, by’umwihariko kubaka, gusana no kubungabunga imihanda yunganira ubuhinzi n’ubworozi (feeder roads).

Harimo kandi imishinga ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, RICA, gahunda z’amazi za WASC, RDB, Minisiteri y’Ubucuruzi ndetse n’ikorwa ry’amashanyarazi.

Icyakora, MINECOFIN yabwiye Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ko imwe muri iyi mishinga yamaze kugenerwa amafaranga mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, indi nayo ikazagenda yitabwaho mu gihe cy’ingamba z’igihe giciriritse.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *