Trump Yaburiye Ubwami Bwa Oman Ko Azabutera

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Trump yasabye Oman kutigana Iran kuko nayo yabizira. Ifoto@ White House.

Perezida Donald Trump yamaganye gahunda avuga ko Oman ifatanyijemo na Iran mu gushyiraho amafaranga yishyuzwa ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz ibihugu byombi bisangiye. Yasabye Oman kutigana ibyo Iran ikora, ayiburira ko yazahahurira n’ingorane zikomeye.

Trump yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ubwo yari avuye mu nama y’Abaminisitiri yabereye mu Biro bye ko niba Oman ihisemo gukorana na Iran, ubwo izaba yikururiye intambara, avuga ko bazabatera byanga bikunda.

Ati: “Oman igomba kwitwara nk’ibindi bihugu byose, bitaba ibyo tuzayitera. Barabizi neza, kandi bazabyemera.”

Gufungura umuhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku isi, ni kimwe mu by’ingenzi mu biganiro byo guhagarika intambara Amerika imaze amezi atatu irwana na Iran.

Iran iri ruguru ya Hormuz naho Oman ikaba hepfo.

Iran yahise ifunga iyo nzira yo mu nyanja nyuma y’uko itewe bwa mbere na Amerika ifatanyije na Israel muri Gashyantare, 2026.

Nubwo Trump yatangaje agahenge muri Mata, akomeje gusaba Iran gufungura iyo nzira kandi mu buryo bwa  burundu, gusa bisa nk’aho iki gihugu kitabikozwa kuko  kugeza ubu ugifunzwe.

Gukomeza kuwufunga byatumye ibiciro bya petelori na gazi ku isi bikomeza kuzamuka kandi icyizere ko uzafungurwa mu gihe cya vuba kiracyari gike.

Oman, igihugu gisanzwe gifitanye umubano mwiza na Amerika, ntiri mu byasinye amasezerano ya Abraham Accords asaba ko ibihugu by’Abarabu bibanira neza Israel kandi bigakorana na Amerika mu bucukuzi n’ubucuruzi bya petelori.

Mu minsi yashize  Oman yabaye umuhuza ukomeye mu biganiro hagati ya Iran na Amerika ku bijyanye na gahunda ya Iran ya nucléaire no guhagarika intambara hagati ya Tehran na Washington.

Ariko Trump yongeye gushimangira ko Iran itazigera igenzura iyo nzira yo mu nyanja mu masezerano ayo ari yo yose y’amahoro.

Yagize ati: “Iyo nzira igomba gufungurirwa buri wese. Ni amazi mpuzamahanga. Nta gihugu kizayigenzura. Twebwe tuzayicunga gusa.”

Ibi bihuye n’umwuka mubi umaze igihe hagati ya Amerika na Iran.

Amerika ishinja Iran guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati no gushaka gukora intwaro za nucléaire, mu gihe Iran yo ivuga ko Amerika ishaka kwivanga muri “affaires zayo”.

Politico yanditse ko kuba Trump yahaye gasopo Oman bigaragaza ko ashaka gukomeza igitutu kuri Iran no ku ncuti zayo, ikintu-ku rundi ruhande- gishobora kudakura Iran ku izima.

Kuba Iran ishyigikiwe kandi n’Ubushinwa mu buryo runaka nabyo biyitiza umurindi wo kuguma ku cyemezo cyayo.

Oman igihugu cya ba Sulutani

Oman ni igihugu kiri mu Burasirazuba bwo Hagati gitegekwa n’abami bitwa ba Sultan.

Oman iherereye mu Burasirazuba bwo Hagati ku gice cy’Amajyepfo y’Uburasirazuba bw’agace bita ‘Arabian Peninsula.’

Ihana imbibi na Leta ziyunze z’Abarabu, Saudi Arabia mu Burengerazuba na Yemen mu Majyepfo.

Ubu bwami kandi bukora ku Nyanja ya Arabian Sea no ku kigobe cya Oman.

Umurwa mukuru wa Oman witwa Muscat.

Ikindi gituma Oman iba igihugu gikomeye cyane ku isi ni uko yegereye cyane umuhoza wa Hormuz — inzira nto y’inyanja inyuramo peteroli nyinshi ijya ku isi yose.

Iran iba mu Majyaruguru y’Umuhora wa Hormuz naho Oman ikaba munsi yayo gato.

Iyo nzira ni ingenzi cyane ku bukungu bw’isi no muri politiki mpuzamahanga, ari nayo mpamvu ituma Oman igira uruhare rukomeye mu bibazo biri hagati ya Amerika na Iran.

Kuva Sultan Qaboos wayoboraga Oman  yapfa mu 2020, igihugu kiyobowe na Haitham bin Tariq.

Sultan Haitham bin Tariq uyobora ubwami bwa Oman.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *