Icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’ubukemurampaka ku masezerano y’abimukira hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza cyabujije ko u Rwanda rubona miliyoni 100 z’Amapawundi rwari rwareze u Bwongereza ko bwaruhuguje nyuma yo kudakurikiza mu buryo bwuzuye amasezerano ibihugu byombi byagiranye arebana n’abimukira.
Muri uru rubanza, u Rwanda rwaburanirwaga na Dr Doris Uwicyeza Picard, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Lord Verdirame KC, umunyamategeko, Dr Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, na Belinda McRae, umunyamategeko.
Ibintu bijya gutangira, byatangiye nyuma y’uko Guverinoma y’u Bwongereza iri ho muri iki gihe yatorwaga mu mwaka wa 2024 mu byo yihutiye gukora hakabamo guhagarika gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yari yaremejwe n’abari mu yabanje.
Kubera ko amasezerano y’ibihugu aba agomba gukurikizwa uko ari keretse wenda habayeho kuyatesha agaciro nabwo kandi bikozwe n’impande bireba, u Rwanda rwasanze bikwiye ko ibyari byaremeranyijweho mbere byose bikurikizwa kuko abanyamategeko barwo bavugaga ko nta ngingo yayo masezerano rwishe.
Aho i Londres babyemereje batyo, u Rwanda rwahisemo kuregera urukiko mpuzamahanga rw’ubukemurampaka kugira ngo rurenganurwe.
Rwamaganye uburyo ayo masezerano yahagaritswe kandi rusaba ko ibiyakubiyemo birebana n’amafaranga rwagombaga guhabwa, byakurikizwa kuko rwari rwararangije gukora ibyarurebaga.
Icyari kigamijwe cyari uburyo bwo gusobanura inshingano n’amasezerano hagati y’ibihugu bibiri bifite ubusugire bwabyo.
Nyuma y’uko abacamanza bumvise impande zombi, kuri uyu wa Mbere itariki 01, Kamena, 2026, nibwo batangaje icyo banzuye.
Banzuye ko u Rwanda rudafite uburenganzira bwo guhabwa andi mafaranga miliyoni 100 z’Amapawundi rwasabaga.
Gusa iby’uru rubanza ku ruhande rw’u Rwanda ntibishingiye k’ukubona amafaranga ubwabyo ahubwo birarebana no kwihesha icyubahiro mu mahanga aho ibihugu bikize kandi bikomeye byumva ko byaryamira ibikennye, ntibigire icyo bivuga.
Urubanza rw’u Rwanda n’u Bwongereza rwagaragaje umwihariko wo kwereka amahanga muri rusange n’u Bwongereza by’umwihariko ko iyo impande zemeranyije ku ngingo runaka, ziba zigomba kuzikurikiza.
Mu kujyana ikibazo mu bukemurampaka, u Rwanda rwagaragaje ko amasezerano n’imyanzuro mpuzamahanga bidashobora guteshwa agaciro gusa kubera ko ibyihutirwaga muri politiki byahindutse.
Mu myaka irenga 20 ishize, u Rwanda rwashoye imari nyinshi mu kubaka no gukomeza inzego za Leta, imiyoborere myiza no kwagura uruhare rwarwo mu bikorwa mpuzamahanga.
Kugira ngo rukurikirane u Bwongereza kuri iyi dosiye, rwashatse abanyamategeko, abadipolomate n’inzobere muri politiki ngo bahuze imbaraga bakorane mu rwego rwo guharanira ko amasezerano mpuzamahanga akurikizwa.
Urukiko kandi rwemeje ko u Rwanda ruzagumana amafaranga miliyoni 270 z’Amapawundi rwari rwarahawe hagati y’umwaka wa 2022 n’uwa 2024 binyuze mu Kigega cy’Ubukungu cyiswe ‘Economic Transformation and Integration Fund’.
Mu rwego rw’imari, u Rwanda rwagumanye amafaranga rwari rwaramaze guhabwa, kandi umwanzuro w’urukiko watanze ibisobanuro bya nyuma ku nshingano buri ruhande rwari rufite.
Ibi byanagaragaje ko muri Afurika hari igihugu gito cyamaramarije kurwanira uburenganzira bwacyo imbere y’urwego mpuzamahanga rw’ubucamanza no gusaba ko amasezerano ashingiye ku mategeko afatwa nk’ibirenze amasezerano ya politiki gusa.
Hagati aho, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwubaha umwanzuro w’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubuhuza ku cyemezo rwafashe ku kirego rwari rwarezemo u Bwongereza.
“While Rwanda respects the Tribunal’s award and considers the matter concluded, we note that the dissenting and separate opinion by Professor Mohamed Abdel Wahab shows that the issues before the Tribunal were complex and open to different legal conclusions, including that the… https://t.co/QpRFXFFhsp
— Yolande Makolo 🇷🇼 (@YolandeMakolo) June 1, 2026

