Mubanze Muduhe Amafaranga Yacu-Iran Ibwira Amerika

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Mojtaba Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Imishyikirano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yageze mu ihurizo rikomeye, aho Iran ikomeje gutsimbarara ku cyifuzo cy’uko miliyari z’amadolari z’umutungo wayo wafunzwe na Amerika zarekurwa mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano y’ibanze (MOU) aganisha ku yandi arambye yahagarike intambara.

Ababikurikiranira hafi bavuga ko iyo ari ingingo ikomeye Iran ishingiraho ngo ibone aho yahera ituma ibiganiro by’amahoro bigira icyo bigeraho hagati yayo na Washington.

Hashize imyaka myinshi Amerika ifunze amafaranga Iran yabitse mu bigega mpuzamahanga ndetse ivuga ko nta gihugu cyemerewe kuyigurira ibikomoka kuri petelori uretse u Bushinwa bubikora.

Mu biganiro hagati ya Amerika na Iran harimo igisa no guhimana kuko nubwo Teheran isaba ibyo, Washington yo ivuga ko ibyo bitapfa gushoboka mu gihe ubutegetsi bwaba Ayatollah nabwo butemeye ibyo busabwa.

Muri byo harimo kuzibukira burundu gutunganya ubutare bwa Iranium bivugwa ko Iran iri gutunganya ngo izabukoremo igisasu cya kirimbuzi, ikintu yo ihakana.

Mu minsi ishize, abahuza bo mu karere Iran iherereyemo barimo na Pakistan bagerageje kugabanya ubwumvikane buke hagati y’impande zombi ariko kugeza ubu nta ntambwe ifatika biratanga.

Icyakora, intumwa za Iran zirasaba ko igihugu cyahabwa uburenganzira bwo gukoresha amafaranga mu buryo bufunguye, akaba amafaranga aboneka ako kanya mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano, mbere y’uko Iran ishyira mu bikorwa ingamba zifatika zemeranyijweho.

Ku ruhande rwa Amerika, abayobozi bayo banze iki cyifuzo, bakavuga ko koroherezwa ibihano no kurekurwa kw’ayo mafaranga bigomba kubanza guhuzwa n’ibikorwa bifatika kandi bigenzurwa Iran yaba yashyize mu bikorwa.

Abayobozi bakuru muri guverinoma ya Amerika batangarije abahuza ko Washington itazarekura amafaranga menshi mu ntangiriro z’amasezerano hatabanje gukorwa ibyo Iran yemera gukora ku bijyanye no kureka gahunda yayo ya nikileyeri igakuraho n’ingamba zo gufunga umuhora wa Hormuz.

The Jerusalem Post ivuga ko abayobozi ba Amerika bafite impungenge ko kurekura ayo mafaranga mbere y’igihe byatuma Amerika itakaza uburyo bukomeye bwo gushyira igitutu kuri Iran mu mishyikirano, bityo bikagorana kugera ku masezerano afatika kandi arambye ku bijyanye na gahunda yayo ya nikileyeri.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *