Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwafunze hoteli enye zirimo n’imwe iri i Nyarutarama yitwa Century Park Hotel and Residences.
Izindi ni Dove Luxury Hotel y’i Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, Highland Resort Ltd yo muri Rulindo, Intara y’Amajyaruguru na Nengo Eden Park Hotel y’i Rubavu, Intara y’Iburengerazuba
RDB itangaza ko izo hoteli zifunzwe by’agateganyo nyuma y’ubugenzuzi bwakoze mu rwego rwo kugenzura iyuzuzwa ry’ibisabwa mu bukerarugendo n’amahoteli, bikagaragara ko hari ibyo izo hoteli zitujuje.
Itangazo ryayo rigira riti: “Kuhafunga by’agateganyo bikaba bigamije guha umwanya izi hoteli ngo zikemure ibibazo byagaragaye by’imikorere itanoze ku birebana n’impushya zo gukora, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano muri rusange, ireme rya serivisi, n’ibindi bisabwa mu cyiciro barimo.”
Izo hoteli zategetswe guhagarika imirimo yose irebana na hoteri n’ubukerarugendo kandi ntizishobora gusubukura imirimo mbere y’uko zitanze ibimenyetso bifatika byerekana ko amakosa yakosowe, kandi byamaze kugenzurwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Uru rwego rwibutsa n’ibindi bigo byose byakira abantu kubahiriza mu buryo bwuzuye ibisabwa byose bijyanye n’ubukerarugendo, amahoteli, isuku, umutekano, ubuziranenge bw’ibiribwa n’itangwa rya serivisi.
Kubahiriza ibisabwa ni ingenzi cyane mu kurinda abashyitsi, abakozi, n’abaturage muri rusange, kandi bishimangira ireme n’icyizere by’urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda.

