Rutsiro: Avugwaho Kumanika Umugore We Mu Mugozi Ahetse Umwana

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read
Ubwicanyi mu bashakanye ni kimwe mu bibazo by'ingutu byugarije imiryango.

i Rutsiro mu Murenge wa Mushonyi haravugwa umugabo ugishakishwa na Polisi nyuma y’uko ari we uketsweho kwica umugore we akamumanika mu mugozi ahetswe umwana we muzima.

Taarifa Rwanda iracyagerageza kuvugana n’Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara Superintendent of Police( SP) Twajamahoro Sylvèstre ngo agire ibindi abidutangarizaho.

Amakuru avuga ko abo bombi babanaga mu buryo budakurikije amategeko, amakuru y’ibi akaba yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu saa moya.

Binavugwa ko ukekwaho ubwo bwicanyi agishakishwa haba mu Mudugudu wa Kaboneye Akagari ka Rurara haba n’ahandi mu nkengero z’aho.

Uvugwaho kwica umugore we urubozo yari amugambo w’imyaka 25.

Kubera ko Nyina yari yapfuye amanitswe mu mugozi, ingobyi umwana yari ahetswemo yarajishutse abantu basanga yaguye hasi.

Ihohoterwa n’ubwicanyi mu miryango y’Abanyarwanda rifite ubukana.

Ahanini ababirebera hafi bavuga ko riterwa no kutumvikana ko mikoreshereze y’umutungo, ubushoreke no gucana inyuma n’andi makimbirane ashobora guterwa n’imiryango cyangwa abaturanyi.

Kuba kw’abashakanye batarasezeranye mu buryo bw’amategeko nabyo biri mu bituma abagabo bumva ko bahohotera abagore babo mu buryo runaka.

Ubwicanyi cyangwa ibindi byaha ahanini bikorerwa abagore cyangwa abakobwa kandi si mu Rwanda gusa.

Indi nkuru wasoma:

Icyo Sosiyete Sivile Ivuga Ku Bwicanyi Buri Mu Muryango Nyarwanda

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *