Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo irakangurira abanyerondo kuzirikana ko umurimo wabo ugira akamaro iyo uhujwe n’ubunyangamugayo.
Mu bukangurambaga bwo gukangurira ibyiciro bitandukanye by’abaturage uruhare rwabyo mu gukumira no kurwanya ibyaha niho Polisi yabibwiriye aba bagabo n’abagore biyemeje kuyunganira mu gucungira abaturage umutekano.
Hari abanyerondo nabo bemeza ko ubunyangamugayo ari ngombwa.
Nsanzimfura Etienne yavuze ko ubu bukangurambaga bubafasha kurushaho gusobanukirwa inshingano zabo.
Ati: “Ubu bukangurambaga budufasha kumenya neza uko tugomba kwitwara mu kazi kacu no gukorana neza n’izindi nzego mu gucunga umutekano.”
Undi munyerondo, Nshizirungu Claude, na we yavuze kwibutswa inshingano bituma barushaho gukora neza no kwirinda imyitwarire mibi.
Yagize ati: “Iyo duhawe ibiganiro nk’ibi biradufasha kumenya neza inshingano zacu no gukomeza gukora amarondo neza. Bituma turushaho gufatanya na Polisi n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha no kubungabunga umutekano w’abaturage.”
Umuhuzabikorwa wa Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyepfo, SP Halima Nyirimpuhwe, yasabye abanyerondo kurangwa n’ubunyamwuga no kuba intangarugero mu kubungabunga umutekano barwanya ibyaha bikorerwa aho bakorera. Gusa abasaba gukora akazi kabo kinyamwuga, bakirinda icyabaganisha mu byaha, kandi bakaba abafatanyabikorwa beza ba Polisi mu kubungabunga umutekano.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko abanyerondo bafite uruhare rukomeye mu gukumira no kwirinda ibyaha binyuze mu gutanga amakuru ku gihe.
Ati: “Abanyerondo baributswa kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha. Twabibukije uruhare rwabo mu gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego, batangira amakuru ku gihe ndetse no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide, yavuze ko abanyerondo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi b’inzego z’umutekano, bityo ko bakwiye guhora bahugurwa.

Yemeza ko gukora irondo bigira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, ikaba impamvu ubukangurambaga buba ari ingenzi, kuko kwibukiranya inshingano birinda abantu kuzitatira.
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubu bukangurambaga hirya no hino mu Ntara y’Amajyepfo, hagamijwe kongerera abaturage ubumenyi ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha no gukomeza kubaka umutekano ushingiye ku bufatanye bw’inzego zose n’abaturage.

