Mu minsi ishize, Rayon Sports yaguze abakinnyi bane bakuye mu yandi makipe agize shampiyona y’u Rwanda. Ni bamwe muri benshi beza bakina ku myanya inyuranye buri wese azwiho kwitwara neza.
Ibibazo bikunze kugaragara muri Rayon biri mu bishobora kuzakoma mu nkokora imikinire y’abo bakinnyi.
Ni ibihe bibazo bikunze kuyizonga?
.Amadeni
Gukererwa guhemba abakinnyi n’abakozi bigabanya ubwitange bwabo mu kibuga haba mu myitozo no mu mukino usanzwe, kandi ibyo ni ibibazo biba ku bakinnyi no ku batoza.
Ibura ry’amafaranga cyangwa gutinda guhemba abo bireba bituma havuka umwuka mubi mu bakinnyi ubwabo, hagati yabo n’abatoza ndetse no hagati yabo bombi n’ubuyobozi bw’ikipe.
Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, komite nyobozi ijya ku gitutu cyo gushakisha ahava amikoro bigatuma imikorere yayo ihungabana mu rugero runaka.
.Kutumvikana mu buyobozi
Akenshi hagiye humvikana amakimbirane hagati y’abayobozi cyangwa inzego zitandukanye z’ikipe.
Hari raporo zagaragaje ibibazo by’imikoranire n’imiyoborere byasabye ko hafatwa ingamba zihuse, ndetse bigatuma Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rubyinjiramo rugashyiraho Komite z’inzibacyuho ngo zibe ziyobora mu gihe habaga hari ibindi bikigwaho.
Ibi nabyo bishobora kuzaba intambamyi ku mikinire y’abo bakinnyi Rayon iherutse kugura.
.Imicungire y’umutungo n’imari
Komite Ngenzuzi muri iyi kipe yagaragaje kenshi impungenge ku micungire y’imari n’iy’abakozi muri Rayon.
Hari igihe abafana n’abanyamuryango basaba ko habaho gukorera mu mucyo kurushaho.
.Guhindagura abatoza n’abakinnyi
Iyo ikipe itari kubona umusaruro mwiza, hakunze kubaho impinduka ku batoza cyangwa ikibazo cyo kugumana abakinnyi b’ingenzi, ibi kandi bitesha ikipe umurongo, bigaha bakeba bayo amahirwe yo kuyihimuraho.
Ndetse higeze kubaho kuregana muri FERWAFA na CAF, abatoza barega ubuyobozi bwa Rayon kudakurikiza amasezerano, bigatuma ihanwa kandi ibi bica intege yaba abakinnyi cyangwa abafana.
.Igitutu cy’abafana
Rayon Sports ifite abafana benshi, bityo buri musaruro mubi ugatera igitutu ku buyobozi, abatoza n’abakinnyi.
Iyo ikipe itatwaye ibikombe cyangwa ikitwara nabi, impaka n’ibibazo birushaho kwiyongera.
Muri iki gihe, ibibazo byavuzwe cyane ni iby’ubukungu (imyenda n’imishahara) ndetse n’ukutumvikana hagati y’inzego z’ubuyobozi, ari byo byakunze kuvugwa nk’ibibangamiye iterambere ry’ikipe.
Ni ibihe bigwi by’abakinnyi bashya ba Rayon:
Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali

Ni umusore w’imyaka 21 wagaragaje urwego rwiza kugeza ubwo yifujwe n’amakipe akomeye muri BK Pro League( niko Shampiyona y’u Rwanda, icyiciro cya mbere yitwa).
Ndayishimiye bamwe bita Mamale yigeze gutuma AS Kigali iguma muri iki cyiciro cya mbere ubwo haburaga gato ngo imanuke, abikora ubwo yatsindaga Musanze FC ibitego 2-1.
Ashobora gukina nka myugariro w’iburyo, agakina hagati ajyana imipira imbere, aho bita ku munani kandi agakina inyuma yunganira ba rutahizamu ku mwanya wa 10.
Nshuti Didier yavuye muri Gorilla FC

Ni myugariro wo hagati wari imaze imyaka ibiri akinira iyi kipe.
Nta bigwi byinshi afite muri Shampiyona y’u Rwanda ariko abamuzi bemeza ari umukinnyi mwiza, wazamura urwego rw’imikinire ye.
Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS!

We akina hagati afasha ba myugariro( agakina ku mwanya wa gatandatu) ariko utari ufite umwanya uhoraho wo kubanzamo mu ikipe yavuyemo.
Christian w’imyaka 25 hari abavuga ko nubwo atarakataza cyane mu mikinire ye, ari umuhanga ushobora kongera ubuhanga bwe bukagera ku rundi rwego.
Hari umwe mu bamuzi wabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “Ni umukinnyi mwiza ariko mbona ataragera neza ku rwego rw’ikipe yagiyemo.”
Kugira ngo azabigereho, ni ngombwa ko azaharanira kuzamura imikinire ye kuko Rayon ari ikipe ikomeye.
Matumona Wakonda Kanda Abbel wavuye mu Amagaju FC!

Ni myugariro wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo wahaye byinshi ikipe ye.
Aje muri Rayon abisikanye na mugenzi we Tshimanga wari waje muri Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya BK Pro League.
Uretse aba bakinnyi yasinyishije, Rayon ivuga ko iri gushaka uko yagura n’umunyezamu wa Kiyovu Sports witwa James ukomoka muri Cameroun kugira ngo abe umusimbura wa Kwizera Olivier utaremera kongera amasezerano.
Bivugwa kandi ko ishaka na Ishimwe Christian ukina mu bwugarizi bwa Police FC.
Abakurikiranira hafi ibyayo, bavuga ko Rayon yaguze abo bantu bose ngo izajye mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo [CAF Confederation Cup] idadiye.
Hari n’abemeza ko umutoza wayo mukuru witwa Haringingo Francis ari kubaka Rayon Sports y’igihe kirekire.
Ku kibazo cyo kumenya niba aba bakinnyi bazayigeza ku ntego zayo, igisubizo kizaterwa n’uburyo ibibazo byayo byavuzwe haruguru bizakemurwa mu buryo ‘burambye’.
Amafoto@Rayon Sports

