Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko igihugu cye na Iran byageze ku masezerano yo guhagarika intambara yari ibihanganishije.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru yanditse ati: “Turishimye twese!”
Nyuma yaho yahise ajya gukurikirana ibirori bikomeye yari yateguye byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 80 byabereye mu busitani bwa Perezidansi ya Amerika.
Nyamara Amerika ifite bike byo kwishimira. Mu gihe gito cyane, Trump n’itsinda rye batsinzwe intambara n’umwanzi ufite ubushobozi bwa gisirikare budakanganye cyane, ariko ugifite ubushobozi bwo kwihagararaho akagira ibyo yangiza.
Nubwo ibisobanuro birambuye by’ayo masezerano bitarashyirwa ahagaragara, Perezida Trump ari kugerageza kuyagaragaza nk’intsinzi ku gihugu cye.
Yari yihutiye ko ayo masezerano ashyirwaho umukono ku munsi w’isabukuru ye, ariko Iran, isa n’iyamaze gufata iya mbere muri iki kibazo, yatangaje ko izohereza intumwa mu nama izabera mu Busuwisi ku wa Gatanu, ari nawo munsi azasinyirwaho.
Ndetse na mbere y’uko ibisobanuro byose bimenyekana, biragaragara ko Trump atageze ku ntego n’imwe yari yarashyize imbere igihe yatangizaga iyi ntambara.
Ubu asa n’ushaka kurangiza vuba na bwangu ibyo bamwe babona nko gutsindwa kwa Amerika.
Niba ijambo “gutsindwa” risa n’irikomeye, birahagije kureba ibisanzwe bizwi mu buryo intambra irangira.
Ibitero Amerika na Isiraheli bagabye kuri Iran byarayangije cyane ariko kwica abantu no gusenya ibikorwa remezo byonyine ntibivuze gutsinda intambara.
Mu by’ukuri, iyi ntambara irangiye ubutegetsi bwa Tehran bugihari kandi bugenzurwa n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps. Inzira ya Hormuz izakomeza kuba iya Iran kandi iki gihugu kizaba gifite ubushobozi bwo kongera kuyifunga igihe cyose cyabona ko ari byo bikwiye.
Iran iracyafite indege zayo za drones, ikagira misiles nyinshi kandi ntirakuraho uburyo bwayo bwo gufasha imitwe isanzwe ikorana nayo harimo na Hezbollah.
Byongeye kandi, ibihano byinshi byari byarayifatiwe bizakurwaho, maze miliyari z’amadolari yari yarafunzwe zongere kuyigeraho.
Mu yandi magambo, Iran yageze ku ntego zayo z’ingenzi, cyane cyane gukomeza kubaho kw’ubutegetsi bwayo, mu gihe Amerika itageze ku ntego zayo zo kubukuraho.
Hari n’abavuga ko Amerika yakoze nabi kurushaho kuruta iyo ireka ibintu bigakomeza kuba uko byahoze.
Nubwo Iran yagize intege nke mu gihe gito, ubu ishobora kuba ifite imbaraga za politiki zirushijeho gukomera. Ubutegetsi bwa Tehran bwahanganye n’ibitero bikomeye bya Amerika, burarokoka, ndetse bunatera igihombo ibihugu byo mu Karere ka Golfe byari byashyigikiye intambara ya Trump.
Ku ruhande rwa Isiraheli, yo isigaye isa n’iyatereranywe.
Nubwo benshi batagirira impuhwe Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu, na we ari kumva ububabare bwo gusuzugurika nyuma yo gushishikariza Trump gutera Iran.
Iran yashoboye guhuza intambara Isiraheli yarwanaga na Hezbollah muri Libani n’iya Trump mu Karere ka Golfe, bituma Trump arakazwa no kuba Netanyahu yaratumye bigora Amerika kuva muri iyo ntambara.
Igihe Netanyahu yateguraga ibitero bikomeye muri Beirut mu ntangiriro za Kamena, 2026 bivugwa ko Trump yamuhamagaye amutuka amubwira ati: “Iyo ntaba njye, uba uri muri gereza.”
Bivugwa ko amasezerano ateganyijwe azasaba guhagarika imirwano mu karere hose, harimo no muri Libani.
Ariko Trump ari kuganira nk’aho ashobora kubigeraho atabanje kubyumvikanaho na Yeruzalemu.
Uyu munsi, Isiraheli yatangaje ko Hezbollah yarashe ibisasu ku butaka bwayo.
Aho gusaba Iran gukumira uwo mutwe ifasha, Trump yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba Isiraheli gutuza, avuga ko icyo gitero “cyari gito kandi kidafite icyo kivuze; nta muntu wakomeretse cyangwa wapfuye, kandi ntikigomba guhungabanya igikorwa cy’ingenzi.”
Aha yashakaga kuvuga imigendekere y’amasezerano igihugu cye cyari kikiganiraho na Iran.
Ubutegetsi bwa Trump buzavuga ko bwatsinze kubera ko bwakuyeho ibyago by’uko Iran yabona intwaro za kirimbuzi.
Ariko bamwe babona ko iyi mvugo idafite ishingiro.
Mu masezerano Iran yigeze gusinyana na Amerika mu myaka icumi ishize yitwaga Joint Comprehensive Plan of Action yari yaremeye ko ‘itazashaka’ gukora intwaro za kirimbuzi.
Kuba ibintu byaraje guhinduka bigaragaza ko ntawe ukwiye kwizera Iran mu buryo bwuzuye, ibi bikaba byaranatumye muri manda ye ya mbere Trump asesa ayo masezerano.
Gusa icyo gihe, byagaragaraga hari uko ayo masezerano yakurikizwaga neza.
The Atlantic yanditse ko igihe Trump yahitagamo kujya mu ntambara, Iran yari itaragera ku rwego ruhambaye rwo gukora igisasu cya kirimbuzi nk’uko yari yarabivuze.
Kuvuga ko iyi ntambara yahagaritse gahunda za kirimbuzi za Iran bifatwa nk’uburyo bwo guhisha ko intego nyamukuru ya Amerika yari uguhindura ubutegetsi bwa Tehran, ibintu itagezeho.
Niba amasezerano azashyirwaho umukono ku wa Gatanu nk’uko biteganyijwe, hazakurikiraho amezi abiri y’ibiganiro bishya kandi Trump ashobora kwibwira ko azabona ibirenzeho muri ibyo biganiro, ariko benshi bibaza uko ibyo bizashoboka.
Trump amaze ibyumweru avuga ko ashaka gukuraho “ibisigazwa bikorwamo intwaro za kirimbuzi” (nuclear dust) ndetse na Minisitiri we w’Ingabo Pete Hegseth yavuze ko Amerika ifite gahunda zitandukanye zo kuyivanaho.
Ariko Iran iri gushyira imitego hafi y’aho iyo Uranium iri kugira ngo izatimurwa.
Nubwo Hegseth yavuze ayo magambo, Amerika ntishobora kwinjira muri Iran ngo iyikureyo itabiherewe uburenganzira na Tehran.
Ku byerekeye Inzira ya Hormuz, Trump yavuze ko yafunguwe kuri bose, ariko mu by’ukuri yari isanzwe ifunguye ku bwaato Iran yemereraga kunyuramo. Gufungura cyangwa gufunga iyo nzira biri mu maboko ya Iran, si aya Trump.
Trump yanatangaje ko igisirikare cy’Amerika gihagaritse gukumira ibyambu bya Iran, ibintu biri mu bubasha bwe. Ariko ibyo bivuze gusa ko Amerika iri kuva muri uwo mwanya, mu gihe Iran yo iwugumyeho.
Hagati aho, amakuru yamenyekanye avuga ko Iran ishobora guhabwa miliyari $ 12 ako kanya, naho izindi miliyari $12 zikazatangwa mu minsi 60, ndetse nyuma hakabaho ikigega cya miliyari $ 300 cyo kuyifasha kongera kwiyubaka.
Nubwo Iran yasizwe yarangiritse, ishobora gusohoka muri iyi ntambara ifite amafaranga menshi n’imbaraga za politiki ziyongereye, mu gihe Amerika yo izaba ifite ububiko bw’intwaro bwagabanutse kandi abaturage bayo bakishyura ikiguzi cy’intambara binyuze ku izamuka ry’ibiciro bya lisansi.
Trump yavuze kandi ko yiteguye kongera gutangiza intambara niba Iran itubahirije ibyo yemeye.
Ariko Tehran ishobora kutabiha agaciro cyane, kuko biragoye kwiyumvisha ko Trump yashora Amerika mu yindi ntambara nshya mbere y’amatora yo hagati ya manda, cyane cyane ko abaturage b’Amerika n’amasoko mpuzamahanga batari bashyigikiye iyi ntambara.
Trump yatangiye iyi ntambara asezeranya abaturage ba Iran ko bazabona amahirwe yo kwikiza ubutegetsi bubakandamiza, kandi yakunze kuvuga ko nta kindi azemerera Iran kitari “ukumanika amaboko nta mananiza”.
Iyo aza guhirika ubutegetsi bwa Tehran, yari kubona amashimwe menshi ku isi yose, harimo n’ay’abamunenga cyane.
Ariko aho bigeze ubu, abanditse iyi nyandiko bemeza ko Amerika yatsinzwe.

