Dr. Augustin Sendegeya uyobora ibitaro byitiriwe umwami Faysal avuga ko kuva itsinda ry’abahanga mu kubaga umutima w’abana ryo muri Israel ritangiye gukorera mu Rwanda, bamaze kubaga abana 500.
Ubu ni inshuro ya gatatu bari mu Rwanda, bakazabaga abana 25 barimo batanu bazabagwa binyuze mu gufungura igituza n’aho abasigaye hakazakoreshwa irindi koranabuhanga.
Sendegeya avuga ko ubusanzwe abana bagira ibibazo by’umutima biturutse k’ukuvuka ibyumba byawo bidakorana neza akazi bishinzwe.
Umutima ugira ibice bine bishinzwe kwinjiza, kuyungurura no gukwiza amaraso umubiri wese.
Twibukiranye ko ubwonko ari bwo bukenera amaraso menshi kandi meza kurusha ahandi.
Dr. Augustin Sendegeya ati: “Hari abana bavukana ibibazo by’umutima biterwa n’imiterere idakwiye yawo bigasaba ko babagwa kugira ngo bikemurwe”.
Indi mpamvu itera umutima w’umwana kugira ibibazo ni indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nk’ibicurane.
Muri ibyo bicurane hajyamo udukoko bita bagiteri dutemberera mu maraso twagera mu mutima w’umwana tukawutera kurwara.
Iyo hari ibice by’umutima byikoze bukihuza bitari ngombwa, bituma abana bakenera kubagwa ngo bikosorwe.
Umuganga uyoboye itsinda ryaturutse muri Israel witwa Simon Fisher, akayobora n’umuryango Save a Child’s Heart avuga ko gukorana n’u Rwanda mu kubaga umutima w’umwana ari kimwe mu byo bakorana ubwitonzi.

Avuga ko bazamara iminsi ine babaga abana, akemeza ko iyo gahunda izaramba.
Kuramba kwayo kandi kwagarutsweho na Ambasaderi Einat Weiss uhagarariye Israel mu Rwanda.
Einat Weiss avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda mu buzima ndetse no mu kwita ku bagore barwaye kanseri y’inkondo y’umura.

Yongeyeho ko hari na gahunda yo kuzaha u Rwanda ubwato bw’imbangukiragutaba mu Cyongereza bita ‘floating ambulances.’
‘Floating ambulances’ ni ubwato bwihariye bubamo ibikoresho by’ubuvuzi bigenewe gufasha abarwayi batuye hakurya y’amazi magari.
Ambasaderi Einat Weiss avuga ko igihugu cye kizakomeza gukorana n’u Rwanda no mu bihe bigoye nk’ibyo igihugu cye kirimo muri iki gihe.
Ifoto ibanza: Dr. Augustin Sendegeya

