K’ubufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda i Accra muri Ghana, hatashywe urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe mu kigo cya gisirikare kitwa Burma Camp.
Kugitaha byakozwe kuri uyu wa Gatatu italiki 17, Kamena, 2026, bikaba byararanzwe no kunamira abo iriya Jenoside yahitanye mu minsi 100, habaho gushimira uruhare rukomeye ingabo za Ghana zagize mu kugerageza kubarokora.
Muri kiriya gikorwa kandi hashimangiwe umubano mwiza usanzwe hagati ya Ghana n’u Rwanda.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Okudzeto Ablakwa, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yunamiye abo Jenoside yahitanye, yongera kuvuga ko umubano w’u Rwanda na Ghana ukomeye.
Ablakwa yatangaje ko ingabo z’igihugu cye zagaragaje ubutwari, ziguma mu murongo w’akazi kazo mu butwar, ubumuntu n’ubwitange butari busanzwe mu gihe nka kiriya.
Yavuze ko kwibuka ari umwanya wo kongera kwibutsa abantu bose agaciro k’amahoro, ubumwe n’icyubahiro bigenewe ikiremwamuntu.
Maj Gen (Rtd) Henry Kwami Anyidoho wahoze uyoboye ingabo za Ghana zari mu Rwanda mu butumwa bwa UNAMIR yavuze ko muri kiriya gihe hari ibyo bahanganye nabyo.
Ashima ko ziriya ngabo ziyemeje kuguma mu Rwanda, zanga guhunga ngo zisige abasivile mu kangaratete batagira kivurira.
Nk’inararibonye, Kwami Anyodoho yasabye abakiri bato kuzakurana umutima wa kimuntu, bakirinda urwango cyangwa ibindi bintu bishyira abantu mu kaga.
Uruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Emmanuel Ugirashebuja.
Yagarutse ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, ikomeye muri zo ikaba iy’uko yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe mu mezi atatu.
Nubwo ari uko byagenze, Ugirashebuja avuga ko amajyambere u Rwanda ruriho muri iki gihe, yerekana ko igihugu gishobora kwipakurura amateka mabi yakiranze kigatera imbere.
Yemeza ko ibi byagezweho bitewe na politiki y’ubutabera n’ubumwe bw’abaturage.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana zirwanira ku butaka, Maj Gen Lawrence Kwaku Gbetanu, wavuze mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo, yavuze ko kwibuka ku nshuro ya 32 atari ukwibuka gusa, ahubwo ari no kongera gushimangira indangagaciro z’ubwiyunge n’ubudaheranwa.
Yagaragaje ko uru rwibutso rwatashywe ari ikimenyetso cy’ubudaheranwa n’ubwiyunge mu Banyarwanda no gufatana urunana abantu bagakora bagamije kuzagira ejo hazaza heza.

Amafoto@Ambasade y’u Rwanda muri Ghana.

