Nyagatare: Harateganywa Inzu Ndangamurage Y’Uko Urugamba Rwo Kubohora u Rwanda Rwatangijwe

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Hari gahunda yo kuzubaka inzu ndangamurage y'uko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangijwe. Ifoto: Akarere ka Nyagatare.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Ambasaderi Robert Masozera aherutse gutangariza itangazamakuru ko hari gahunda yo kuzubaka inzu ndangamurage ahitwa Gikoba muri Nyagatare ahatangirijwe intambara yo kubohora u Rwanda.

Aho hantu ubu hari indake y’aho Perezida Paul Kagame yabaga mu kuyobora urwo rugamba.

Aho i Gikoba ni mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare.

Ambasaderi Robert Masozera ati: “Iriya ni Intara irimo igicumbi cy’amateka y’Urugamba rwo kwibohora. Niyo uhasuye hari ahantu ndangamurage henshi haranga ayo mateka. Ubu twatangiye kuhashyira ibimenyetso dufatanyije na RDB.”

Masozera yungamo ko uwo mushinga ugeze kure kandi ukazubakwa nk’Ingoro y’Umurage y’ayo mateka izajya yunganira iri ku Murindi bita Ingoro y’amateka y’urugamba rwo Kubohora Igihugu iba mu Karere ka Gicumbi ikunganira n’indi iri ku Nteko Ishinga Amategeko ikitwa Ingoro ijyanye n’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri mu Karere ka Gasabo.

Umwihariko wayo ni uko izaba ivuga iby’imirwanire irebana cyane cyane n’amateka ya hariya hantu nk’ubutaka bwa mbere RPF-Inkotanyi yafashe, bakahita ku ‘gataka’ cyangwa ‘agasantimetero.’

Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko kugeza ubu hataremezwa ingengo y’imari izakoreshwa muri ubwo bwubatsi n’igihe ntarengwa iyo nyubako izuzurira nacyo ntikiramenyekana.

Niyo Nzu ndangamurage ya mbere izaba yubatswe mu Burasirazuba bw’u Rwanda kuko mu zindi umunani zihari kugeza ubu ntayiharangwa.

Ingoro ndangamurage ziri mu Rwanda ni iyitiriwe Richard Kandt (uyu yari Umudage wayoboye u Rwanda bwa mbere) ingoro yamwitiriwe iri i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Ingoro ijyanye n’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 iri mu Karere ka Gasabo.

Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi mu Rwanda mu Karere ka Kicukiro, Ingoro y’Abami mu Karere ka Nyanza, Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda bo ha mbere iri mu Karere ka Huye, Ingoro y’Ibidukikije iri mu Karere ka Karongi, Ingoro yo Kwigira iba mu Karere ka Nyanza n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo Kubohora Igihugu iba mu Karere ka Gicumbi.

Mu Murenge wa Tabagwe niho biteganyijwe ko iyo nzu ndangamurage izubakwa.
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *