Visi Perezida wa Amerika JD Vance ku wa Kane yatanze ubutumwa bukomeye aburira Guverinoma ya Isiraheli ko igomba gushyigikira amasezerano akomeye Perezida Donald Trump yagiranye na Iran.
Yavuze ko Isiraheli imaze imyaka myinshi itakaza ubufasha bw’ibihugu byinshi ku isi, ku buryo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo nshuti ‘ikomeye’ yayo isigaranye
Vance yagize ati: “Iyo mba ndi umwe mu bagize Guverinoma ya Isiraheli, ntabwo nari gutererana cyangwa kunenga umufatanyabikorwa rukumbi ukomeye nsigaranye ku isi yose.”
Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Biro bya Perezida wa Amerika cyamaze isaha.
Aya magambo yagaragaje ku mugaragaro uburyo umubano hagati y’ubutegetsi bwa Trump n’abayobozi ba Isiraheli uri kuzamo agatotsi kuva Amerika na Isiraheli batangiza intambara bahuriyemo na Iran hafi amezi ane ashize.
Mu kiganiro cye, Vance yasobanuye ko ashyigikiye amasezerano na Iran. Nubwo Isiraheli itayagizemo uruhare rutaziguye, ayo masezerano ayisaba guhagarika ibitero bya misile mu Majyepfo ya Lebanon, kandi Iran igafashwa kongera kuzahura ubukungu bwayo binyuze mu gukuraho ibihano byari byarayifatiwe byo kutagira uwo bacuruzanya peteroli.
Ku ruhande rwayo, Iran yemeye kongera gufungura inzira y’inyanja ya Hormuz ndetse isezeranya kutazongera gukora intwaro za kirimbuzi.
Gusinya ayo masezerano byatangije ikindi gihe cy’iminsi 60 y’imishyikirano ishobora kuzavamo ishyirwaho ry’ikigega cya miliyari $ 300 agamije guteza imbere ubukungu bwa Iran.
Uruhande rwa Isiraheli rwo ntirushira amakenga iby’ayo masezerano.
Abayobozi b’iki gihugu bagaragaje “impungenge zikomeye” kuri ayo masezerano nk’uko byatangajwe na Axios.
Umujyanama wa Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko Isiraheli isanga iby’uko igomba gukurikiza ibiyakubiyemo birebana na Lebanon bitayireba.
Nubwo Netanyahu ubwe ataragira icyo abitangazaho ku mugaragaro kuva ayo masezerano yasinywa, ibinyamakuru bishyigikiye Netanyahu byanenze Trump n’itsinda rye, bishinja intumwa ze Steve Witkoff na Jared Kushner kugurisha inyungu za Isiraheli kugira ngo babone inyungu z’amafaranga.
Mu gusubiza, Vance yavuze ko bibiri bya gatatu by’intwaro Isiraheli yifashisha mu kwirwanaho byubatswe kandi byishyuwe n’Abanyamerika.
Yongeyeho ko ikibazo cya Isiraheli “atari Donald Trump.”
Ati: “Umuntu wese muri Isiraheli utekereza ko ikibazo gikomeye afite ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agomba gukanguka akareba ukuri kw’ibiri kuba muri icyo gihugu.”
Vance yavuze kandi ko inshuro nyinshi ubutegetsi bwa Trump buri kuganira na Guverinoma ya Isiraheli n’abayobozi bo mu bihugu byo mu Karere ka Gulf.
Yavuze ko mu biganiro yagiranye n’abayobozi bakuru ba Isiraheli atigeze yumva izo mpungenge bavuga.
Yanenze kandi icyemezo cya Isiraheli cyo kugaba ibitero bikomeye muri Beirut(umurwa mukuru wa Lebanon) mu gihe Amerika yari hafi kugera ku ntsinzi ikomeye mu mishyikirano y’amasezerano na Iran.
Yavuze ko abantu benshi bishwe muri ibyo bitero nta sano bari bafitanye na Hezbollah, umutwe Isiraheli yavugaga ko ari wo yibasiye.
Ati: “Ubutumwa duha Isiraheli kimwe n’ubwo duha abandi bose ni uko dushaka ko uyu mugambi w’amahoro ugirira akamaro buri wese. Ntidushaka ko Hezbollah itera Isiraheli, ariko kugira ngo ibyo bishoboke tugomba kubaka uburyo bw’ubufatanye mu karere bushobora guhagarika inkunga Iran iha Hezbollah kandi bugatuma ubusugire bwa Lebanon bwubahirizwa n’impande zose.”
Kugereranya aya masezerano n’aya Obama
Time Magazine yanditse ko ubwo imishyikirano yo guhagarika imirwano na Iran, abayobozi ba Trump bakunze kugereranya ayo masezerano n’ayo Perezida Barack Obama yagiranye na Iran mu mwaka wa 2015 azwi nka JCPOA, ayo Trump yavanyeho mu mwaka wa 2018.
Abajijwe kuri iryo gereranya, Vance yavuze ko amasezerano ya Trump ari meza kurushaho.
Yavuze ko ibihugu byo mu karere ka Gulf biyashyigikiye kuko “atuma Iran igira intege nke” mu gihe ayo Obama yari yaratumye Iran irushaho gukomera.
Yavuze kandi ko amasezerano ya Obama yemeraga Iran gutunganya Uranium, mu gihe aya mashya atabyemera.
Yanavuze ko ayo Obama yemereraga Iran kubika ibikoresho byakoreshwa mu gukora intwaro za kirimbuzi, mu gihe aya mashya agamije kubisenya.
Vance yanibukije ko mu masezerano ya JCPOA Amerika yahaye Iran miliyari $1.7 kashi, mu gihe aya masezerano mashya nta mafaranga Amerika izaha Iran.
Icyakora ntiyasobanuye neza uzatanga miliyari $ 300 zizashyirwa mu kigega cyo kuzahura ubukungu bwa Iran kizaganirwaho mu minsi 60 iri imbere.
Yavuze gusa ko ayo mafaranga azatangwa ari uko Iran igaragaje ko yahinduye imyitwarire mu buryo bugaragara, ikindi ngo ni uko Trump yavuze ko nta dolari rizava mu misoro y’Abanyamerika.
Icyo kigega cya miliyari $ 300 hamwe no gukuraho ibihano kuri peteroli ya Iran byahise binengwa n’abanyapolitiki benshi b’Abarepubulikani.
Senateri Roger Wicker ati: “Mfite impungenge ko aya masezerano ashobora gutesha agaciro ibyo ibikorwa bya gisirikare byagezweho mu buryo bunyuranye n’intego Perezida yari afite.”
Umunsi umwe mbere y’aho, Senateri Bill Cassidy wa Leta ya Louisiana nawe yari yanditse kuri X ko ayo masezerano ari “ikosa rikomeye cyane rya politiki mu myaka icumi ishize.”
Yongeyeho ati: “…Inzozi za Iran zo kugira intwaro za kirimbuzi ntizahagaritswe, kandi Iran yize ko gutera ubwoba ku bijyanye n’umuhora wa Hormuz bikora kandi izakomeza kubikoresha mu gihe kiri imbere.”

