Ubusuwisi Ntibucyakiriye Inama Ya Amerika Na Iran

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Ubusuwisi bwatangaje ko ibiganiro bigamije guhagarika intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati byagombaga kuvamo amasezerano agasinyirwa muri iki gihugu kuri uyu wa Gatanu bitakibaye.

Ibi biganiro byari guhuza Amerika, Iran, Qatar na Pakistan.

Reuters yanditse ko amakuru avuga ko nta tariki nshya yo kubikoreraho iratangazwa.

Kuri uyu wa Kane italiki 18, Kamena, 2026, nibwo byatangajwe ko umunsi umwe mbere y’aho Trump yari yasinyiye ayo masezerano mu Bufaransa kandi na mugenzi we wa Iran nawe yari yayasinye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Busuwisi yabitangaje, iki gihugu gikomeje kwitegura kwakira ibiganiro igihe impande zose zizaba zabyumvikanyeho kandi kikaba cyiteguye gukomeza kugira uruhare mu guhuza abashaka amahoro.

Ibi biganiro byari kubera muri Burgenstock mu Busuwisi, bikaba byari bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano y’agateganyo hagati ya Amerika na Iran, agamije kugabanya amakimbirane n’imirwano imaze igihe mu Burasirazuba bwo Hagati.

Guhagarikwa kwabyo kwabaye nyuma y’uko hagaragaye kutumvikana ku ruhande rw’abari kwitabira ibiganiro ndetse n’imbogamizi zijyanye n’imitegurire yabyo.

Hari kandi amakuru avuga ko Iran yari itarafata umwanzuro wa nyuma ku bijyanye no kohereza intumwa zayo muri ibyo biganiro.

Abasesenguzi bavuga ko gusubikwa kw’ibi biganiro bishobora gutinza intambwe zari zitezwe mu gushakira amahoro akarere k’u Burasirazuba bwo Hagati, nubwo impande bireba zikomeje kugaragaza ubushake bwo gukomeza inzira y’ibiganiro.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *