Connect with us

Mu mahanga

Umusirikare W’Uburundi Waguye Muri DRC Yashyinguwe

Published

on

Yisangize abandi

Abasirikare bakuru mu ngabo z’Uburundi baje gusezera kuri Major Erenest Gashirahamwe wiciwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Impamvu y’urupfu rwe ntivugwaho rumwe kuko hari uruhande ruvuga ko yiciwe mu ntambara hagati ya M23 n’abarwanyi ba WAZALENDO bivugwa ko  bakorana n’ingabo za DRC ndetse n’iz’Uburundi.

Abemeza ibi batanga n’ingero z’abasirikare bafatiwe ku rugamba bambaye impuzankano y’ingabo za DRC ariko bakumvikana bavuga Ikirundi cyuzuye.

Bivugira ko boherejwe rwihishwa muri DRC gukorana n’ingabo zayo hanyuma amadolari($) agahabwa ubutegetsi bw’i Gitega.

Icyakora Umuvugizi w’Ingabo z’Uburundi we arabihakana akavuga ko  ingabo z’iki gihugu zagiyeyo gukora inshingano zahawe n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Mu gihe buri ruhande ruvuga ibyarwo, nta rundi rudafite aho rubogamiye ruragira icyo rubitangazaho.

Bagenzi be bamusezeyeho mu cyubahiro

Ubwo yasomerwaga Misa yo kumwifuriza iruhuko ridashira

Mu cyubahiro kimukwiye

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version