Ikinyarwanda Ntikizazimira- Masozera Uyobora Inteko Y’umuco

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read

Intebe y’Inteko y’umuco Ambasaderi Robert Masozera avuga ko iyo arebye uko urubyiruko rwitabira kumenya Ikinyarwanda asanga kitazamirwa n’indimi z’amahanga.

Abishingira kubyavuye mu irushanwa urwego ayoboye rwakoresheye mu bigo 20 mu Ntara zose n’Umurwa mukuru, Kigali, ryari rigamije gusuzuma urwego uru rurimi ruvugwamo.

Masozera yashimye abayobozi, abarimu n’abanyeshuri baryitabiriye, avuga ko ubutumwa bwahatangiwe ku muco, Ikinyarwanda n’indangagaciro nyarwanda bwageze byibura ku bantu 15,000 barimo abanyeshuri, abarezi n’abayobozi b’ibigo.

Muri iki gihe hari ibivugwa n’abantu bakuru by’uko Ikinyarwanda kivangwa n’indimi mvamahanga bikagitesha umwimerere k’uburyo gishobora kuzamirwa nazo.

Ababibona batyo bahera ku ngingo y’uko hari amagambo y’Icyongereza, ay’Igifaransa n’ay’Igiswayile yinjijwe mu Kinyarwanda uko yakabaye cyangwa igice cyayo bigahindura inshoza yayo ya nyayo.

Ahanini urubyiruko nirwo ruvugwaho iyo migirire, rukabikora rwigana uko abo mu bihugu byateye imbere babigenza no kugira ngo rwemerwe n’abandi ko ari abasilimu.

N’abantu bakuru barimo n’abayobozi mu nzego za Leta, intiti n’abandi biyumvamo icyo bita ‘kuba umuntu usobanutse’ barabikora.

Nubwo ari uko bimeze, Intebe y’Inteko y’umuco Ambasaderi Robert Masozera asanga ‘amazi atararenga inkombe’.

Ati: “Ikinyarwanda si ururimi rwo mu mihango cyangwa rwo mu rugo ahubwo ni ururimi rurinzwe kandi biri no mu rubyiruko.”

Yongeye kubwira abanyeshuri biganjemo abiga muri Lycée de Kigali ko burya kuvuga Ikinyarwanda bitavuze kutamenya indimi z’amahanga.

Yemeza ko urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye kuvuga indimi z’amahanga ariko rudakwiye kwibagirwa ururimi rwarwo kavukire.

Ambasaderi Robert Masozera yasabye REB kuzafasha ikigo ayobora kwagura ayo marushanwa akazagera no mu bindi bigo.

Yabwiye abanyeshuri ko burya imizi yabo ari Ikinyarwanda, abasaba kutazigera batakaza abo bari bo.

Dr Nelson Mbarushimana uyobora REB wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yatangaje ko buri munyeshuri mu bageze ku mwanya wa nyuma azahabwa mudasobwa.

Haziyongeraho ko buri kigo kizafashwa gusura buri nzu ndangamurage mu nzu umunani u Rwanda rufite.

Mbarushimana ashima abarimu bigishije abanyeshuri indangagaciro, Ikinyarwanda kinoze na kirazira z’Abanyarwanda.

Ati: “Burya abanyeshuri biga bigana kandi turashima ababigishije kumenya Ikinyarwanda. Mugomba ariko no kuvuga neza Icyongereza kugira ngo muzashobore guhatana ku isoko mpuzamahanga”.

Dr Nelson Mbarushimana

Avuga ko politiki y’uburezi bw’u Rwanda igamije ko abanyeshuri bamenya indimi zose ariko ntibibagirwe n’Ikinyarwanda.

Ubushakashatsi bwerekana ko abantu bize neza mu rurimi rwabo gakondo, bamenya kandi bakavuga neza indimi z’amahanga.

Dr Mbarushimana avuga ko ari ngombwa gukomeza guhugura abarimu mu rurimi rw’Ikinyarwanda kuko ari bo batanga ubwo bumenyi.

Asaba ababyeyi kumva ko mu rugo huzuzanya no ku ishuri, bityo ngo banashakire abana ibitabo byanditswe mu Kinyarwanda, babashishikarize kubisoma.

Abanyeshuri bahatanye batangaje ko basanze kumenya Ikinyarwanda ari intambwe ibafasha gushyikirana n’abarezi, ababyeyi, bagenzi babo n’abaturanyi mu rurimi gakondo.

Abanyeshuri baje baturutse mu bigo bitanu bahurira muri Lycée de Kigali

Aya marushanwa yatangiye ku italiki 10 Gashyantare 2026 atangijwe na Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Dr Jean Damascène Bizimana.

Ibigo bitanu byageze mu cyiciro cya nyuma ni -Ecole Sécondaire Bumbogo cyahagarariye Umujyi wa Kigali

-Groupe Scolaire Remera-Rukoma mu Majyepfo,

-Ecole de Sciences Musanze mu Majyaruguru,

-TTC Kabarore ihagarariye y’Uburasirazuba

-Na Ecole Sécondaire Mubuga muri Karongi, iki kigo kikaba ari nacyo cyabaye icya mbere, gikurikirwa na Ecole Secondaire Bumbogo muri Gasabo.

Abanyeshuri biyemeje kuzakomeza kuvuga ururimi rwabo
Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *