Amerika Na Iran Bakomeje Kurasana

Umwanditsi wa Taarifa
6 Min Read

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bongeye kugabanaho ibitero mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kane, ibintu bikomeje gushyira mu kaga amasezerano y’agahenge yari agamije guhagarika intambara hagati y’impande zombi.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero by’indege ku ntego zigera kuri 90 z’igisirikare cya Iran.

Ibi byabaye nyuma y’uko Perezida wa Amerika Donald Trump avuze ko agahenge kari hagati y’ibihugu byombi karangiye, ashinja Iran kugaba ibitero ku bwato bw’ubucuruzi bwanyuraga muri Hormuz.

Mu masaha make yakurikiyeho, Iran yatangaje ko yongeye kugabwaho ibindi bitero mu gitondo cyo ku wa Kane, nubwo Amerika itahise igira icyo ibivugaho.

Mu kwihimura, Iran yagabye ibitero ku bihugu bifatwa nk’inshuti za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ibitero byateje intugunda muri Qatar, Bahrain, Kuwait no muri Jordan.

Muri iki gihe kandi, buri ruhande rushinja urundi kurenga ku masezerano y’agahenge yari yarashyizweho by’agateganyo.

Iyi minsi ibiri yongeye kurangwa n’imirwano yatumye hibazwa niba Washington na Tehran bikomeje koko gushaka kugera ku masezerano ya nyuma yo guhagarika intambara yatangiye muri Gashyantare, ubwo Amerika na Israel batangizaga ibikorwa bya gisirikare kuri Iran.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyarashe ahantu 90 harmo ubwirinzi bwa Iran bwo mu kirere, ibikoresho byayo bwo gukurikirana ibibera mu nyanja, ububiko bw’ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote (drones), ubushobozi bw’ingabo zirwanira mu mazi ndetse n’ibikorwaremezo bifasha ibikorwa bya gisirikare ku nkombe za Iran.

Ibinyamakuru bya Leta muri Iran byatangaje ko humvikanye ibiturika bikomeye mu mijyi myinshi yo mu Majyepfo y’igihugu.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yamaganye ibyo bitero, ivuga ko ari “icyaha gikomeye cy’intambara”, ishinja Amerika kwibasira ibikorwa remezo by’abaturage birimo ibiraro bibiri bya gari ya moshi.

Iran yavuze ko ibyo biraro biri mu muhanda ugana i Mashhad, aho umurambo wa Ayatollah Ali Khamenei washyinguwe, akaba yarahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yicwa mu ntangiriro z’iyi ntambara.

Amashusho yagenzuwe na NBC News yagaragaje ko kimwe muri ibyo biraro cyo mu Ntara ya Golestan cyangiritse bikomeye.

Nyuma yaho, umuyobozi wo mu Ntara ya Bushehr yatangaje ko igitero cy’indege cya Amerika cyageze no hafi y’uruganda rukora ingufu za nucléaire rwa Bushehr.

Igitangazamakuru cya Leta, IRNA, cyavuze ko icyo gitero cyabaye ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo ku isaha yo muri Amerika, nyuma y’amasaha make Amerika itangaje ko ibikorwa byayo bya gisirikare byari birangiye.

Minisiteri y’Ubuzima ya Iran yatangaje ko abantu nibura 14 bishwe, abandi 78 barakomerekera muri ibyo bitero bya Amerika byo mu minsi ibiri ishize.

Ku ruhande rwa Amerika, Pentagon ntiyahise isubiza ku byo Iran yayishinjaga.

Nk’uko byagenze mu mpera za Kamena, Iran yongeye kwibasira ibihugu bifatwa nk’abafatanyabikorwa ba Amerika.

Icyo gihe yari yabanje kugaba igitero ku bwato bw’ubucuruzi muri Hormuz, Amerika irayisubiza, Iran na yo yibasira Bahrain na Kuwait.

Ubwo bushyamirane bw’ubu bwo bwagutse bugera no kuri Qatar na Jordan.

Jordan yatangaje ko yahanuye misile umunani za Iran zageragezaga kwinjira mu kirere cyayo.

Ibi bitero byatumye ibiganiro by’amahoro bisubira inyuma.

Muri Kamena, Perezida Trump n’abayobozi ba Iran bari basinye amasezerano y’ibanze (Memorandum of Understanding) yatangije iminsi 60 y’ibiganiro byo gushaka amasezerano ya nyuma yo guhagarika intambara.

Icyakora, ibyo biganiro byahagaze muri iki cyumweru kubera ibikorwa byo gusezera no gushyingura Ayatollah Ali Khamenei, wapfiriye mu bitero by’ifatanyabikorwa rya Amerika na Israel mu ntangiriro z’intambara.

Trump, wari urangije inama ya NATO yabereye muri Turukiya ku wa Gatatu, yari yaburiye Iran ko ibitero bikomeye biri kuza.

Ati: “Iki ni igisubizo ku bitero Iran yagabye ku bwato ejo hashize. Nibongera kubikora, ingaruka zizaba mbi kurushaho.”

Nubwo yakomeje kuvuga amagambo akomeye yibasira abayobozi ba Iran, Trump yavuze ko ibiganiro bishobora gukomeza kandi ko adatekereza ko ubu bushyamirane buzavamo intambara ndende.

Ari mu ndege ya Air Force One, Trump yavuze ko yemera ko Iran ishaka kugirana amasezerano na Amerika, ariko ko ayashidikanyaho.

Ati: “Sinzi niba bakwiriye kugirana natwe amasezerano. Sinzi niba bazayubahiriza. Icyo ni cyo kibazo.”

Abajijwe impamvu Iran yakomeje kwibasira ubwato bw’ubucuruzi mu gihe hari agahenge, Trump yasubije ati: “Ni ukubera ko bafite imyitwarire itumvikana neza. Basa nk’abatagenzura neza ibintu, ariko bifuza amasezerano cyane.”

Hagati aho, umuhora wa Hormuz ni imwe mu nzira z’ingenzi ku isi zinyuzwamo peteroli, kuko mbere y’intambara hanyuzwaga 20% bya peteroli yose icuruzwa ku isi.

Iran ishimangira ko ifite uburenganzira bwo kwishyuza ubwato buwunyuramo, ndetse ibikorwa byayo byo kwibasira ubwato byafashwe nk’uburyo bwo kugaragaza ububasha bwayo kuri iyo nzira.

Umusesenguzi Ali Vaez, uyobora ishami rya Iran mu kigo International Crisis Group yabwiye ABC News ko kuzagera ku masezerano ya nyuma bizagorana, ariko ko gukomeza kuba nta ntambara yeruye ihari, nta mahoro ahari kandi nta masezerano ahari nabyo bidashobora kuramba.

Ati: “Perezida Trump agomba gusubira ku masezerano y’ibanze yasinywe muri Kamena, kuko nta yandi mahitamo afatika afite niba ashaka kugera ku mahoro arambye hagati ya Amerika na Iran.”

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *